Hari abagwa igihumure! Byinshi ku ndwara ya Glossophobia yo gutinya kuvugira mu ruhame
Buri muntu wese siko ashobora gutanga igitekerezo cye mu ruhame cyangwa se ngo yihagarareho mu ruhame aburane akenshi kubera kutigirira icyizere bitewe n''indwara ya Glossophobia.
Abarenga 75% bose barwaye indwara ya Glossophobia yo gutinya kuvugira mu ruhame nubwo hatazwi neza zimwe mu mpamvu nyamukuru zaba zitera iyi ndwara kuko ifite umubare munini w'abantu yazonze ku Isi hose.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubu burwayi bwo gutinya kuvugira mu ruhame ni uruhererekane rw'uturemangingo umuntu aba yifitemo yakuye ku bamubanjirije, kuba umuntu yarasebeye imbere y'abandi ndetse no kuba ibyo agiye kuvuga atabyizeye.
Nyamara nubwo izi ari zimwe mu mpamvu zatuma umuntu atigirira icyizere, hari izindi mpamvu zitazwi umuntu ashobora kugira we ubwe zituma atinya kuvugira mu ruhame nk'abandi bose.
Umuntu urwaye Glossophobia , akunze kugendera kure ibyo kuvugira mu ruhame, ntabwo atanga igitekerezo ndetse agasobanura nabi igitekerezo cye ku bwo gutinya kuvugira imbere y'abantu runaka.
Zimwe mu ngaruka zishobora gufata umuntu wese ufite iyi ndwara, harimo kurenganywa ku bwo kubasha kutivugira, guhezwa no kudatanga igitekerezo kandi cyari gihari ndetse no kunanirwa gukora akazi ako ariko kose kamuhuza n'abantu.
Uretse kubitozwa, nta bundi buryo umuntu ufite ubu burwayi yafashwamo kereka kuvura bimwe mu bimenyetso urwaye Glossophobia aba afite harimo gutitira, kuzana ibyunzwe, kugwa igihumure, guhumeka nabi ndetse n'ibindi.