Umupolisi yarashe umugore we arapfa nyuma yo gutongana

Umupolisi yarashe umugore we arapfa nyuma yo gutongana

Dec 01,2023

Umupolisi muri Kenya yatawe muri yombi nyuma yo kurasa akica umugore we bari bashyamiranye.

Mu gihugu cya Kenya, haravugwa inkuru y'umupolisi warashe umugore we amasasu abiri yo mu gatuza agahita amuhitana nyuma y'uko batumvikanye.

Uyu mupolisi wamaze gutabwa muri yombi n'abandi bapolisi bafatanyije umurimo mu gihugu cya Kenya, yarasiye umugore we mu gace kitwa Eldoret kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 , akaba ari naho bari batuye.

Nk'uko tubikeshya ikinyamakuru Citizen cyo muri Kenya, cyatangaje ko umutangabuhamya yahuruje Polisi nyuma yo kumva amasasu abiri avugiye mu rugo rw'uwo mupolisi bari baturanye.

Nyuma y'uko abandi bapolisi n'abaturage bahageze, basanze nyakwigendera ari mu marembera yakomeretse cyane mu gatuza kubera amasasu abiri bari bamurashe  nyuma gato ahita yitaba Imana.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro byari hafi aho naho uwo ushinjwa kwica umugore we ajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi aho nawe yari asanzwe acumbikira abandi.