RIB yafashe umukobwa ukekwaho guta uruhinja yabyaye ahajugunywa imyanda
Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Huye, akurikiranyweho gukuramo inda y’imvutsi akajugunya urwo ruhinja mu gatebo k’imyanda abakobwa baba mu macumbi ya Kaminuza bajugunyamo imyanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023, ni bwo abakora isuku basanze umwana w’uruhinja, bigaragara ko yari amaze amezi 8 n’iminsi mikeya, mu gatebo k’imyanda kari ku macumbi y’abakobwa azwi nka Benghazi.
Igikuba cyahise gicika muri iyi Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda, abanyeshuri bose bacumbika muri ayo macumbi barasohorwa iperereza rihita ritangira, ari na bwo bivugwa ko hari umukobwa wamaze gufatwa akekwaho kuba ari we wakuyemo inda.
Umwe mu bakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda urara muri ayo macumbi, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko amakuru akimara kumenyekana abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bahagera babasohora mu macumbi yabo.
Bamaze umwanya bari hanze, ndetse binavugwa ko umwana wafashwe ashobora kuba yigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, kuko ari bo barara muri ayo macumbi ya Benghazi.
Abo bana b’abakobwa na bo bavuga ko byabatunguye kubona mugenzi wabo yakora iryo kosa kandi abizi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Nyuma yo gukurikirana hakanafatwa ukekwaho kuba yaguye muri icyo cyaha, bivugwa ko abakobwa biga muri iyi Koleji ya Huye bahise batumizwa mu nama y’igitaraganya kugira ngo bahabwe impanuro ndetse banahumurizwe.
Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).
Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.