Umurundikazi wasambanye n'umusore mu muhanda rwagati batawe muri yombi bavuga n'icyabateye kubikora

Umurundikazi wasambanye n'umusore mu muhanda rwagati batawe muri yombi bavuga n'icyabateye kubikora

Dec 05,2023

Mu gihe hamaze iminsi mike hakwirakwiza amashusho agaragaza umusore n'inkumi basamabanira mu muhanda rwagati, bashagawe n'ikivunge cy'abamotari, Urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwatangaje ko aba bombi bamaze gutabwa muri yombi.

Urwego ry’Igihugu rw’Ubuhenzacyaha RIB rwafunze kandi Musore Jean De Dieu na Umuhoza Charlotte bari mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yaberekanye bameze nk’abakora imibonano mpuzabitsina ku muhanda.

Amakuru atugeraho avugako mu kwiregura, aba bombi basobanuye icyaba cyaratumye basambanira mu ruhame ku karubanda, igikorwa gifatwa nk'urukozasoni, aho umukobwa avugako ari impunzi y'umurundikazi akaba nta buryo bw'imibereho ifatika afite, ngo bityo byatumye akora umwuga w'uburaya ngo kandi kuri iyi nshuro yari yategewe gusambanira mu ruhame agahabwa amafranga ibihumbi bitatu by'amanyarwanda abona atayitesha kandi ayakeneye.

Umusore na we avugako ubwo yajyaga kwishora muri iki gikorwa yari yategewe guhabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitandatu by'amanyarwanda. Mu majwi y'ababa barategeye amafaranga aba bombi hazamo abamotari ari na bo bari bashungereye banafata amashusho, bamwe bakaba banatangiye kwibaza impamvu hafunzwe uyu musore n'inkumi gusa, ababibashoyemo bo ntibakurukiranwe.