Abandi bantu batandatu batawe muri yombi kubera amanyanga yakozwe mu guhitamo abana bajyanwa mu ishuri rya Bayern Munich
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abandi bantu batandatu barimo Perezida w’Ikipe ya The Winners FA yo mu Karere ka Muhanga, Nshimiyimana David; Umutoza w’iyi kipe y’abana, Mukandamage Antoinette n’Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kibirizi wo mu Karere ka Nyamagabe, Mberarivuze Pierre.
Aba bose n’ababyeyi batatu b’abana bahinduriwe imyirondoro, bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano n’ubufatanyacyaha ku guhimba iyo nyandiko ngo bafashe abana kwinjira mu irerero rya ruhago rya Bayern Munich.
Aba bose bafunzwe mu bihe bitandukanye tariki ya 28, 29 n’iya 30 Ugushyingo 2023 ndetse n’iya 1 Ukuboza 2023.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bafashwe binyuze mu iperereza rimaze iminsi rikorwa.
Ati “Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa rigamije gutahura ibikorwa bigize ibyaha byakozwe igihe hakorwaga ijonjora ry’abana bagombaga kujya gutorezwa gukina umupira w’amaguru muri Academy ya Bayern Munich, ryagaragaje ko hari abandi bantu bacyekwa kuba barakoze ibikorwa bigize ibyaha byo guhindura imyaka ya bamwe mu bana.”
Yakomeje avuga ko abafashwe bose bakurikiranyweho ibyaha birimo “Guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe n’ubufatanyacyaha kuri ibyo byaha.”
Ibi akaba ari ibyaha byakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y’abana kugira ngo bemererwe gutoranywa mu batorezwa umupira w’amaguru muri Academy ya Bayern Munich.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr. Murangira yavuze ko mu bimaze kugaragazwa n’perereza ari uko mu ikorwa ry’ibi byaha hagaragaramo akagambane hagati y’abatoza, Perezida w’ikipe, abashinzwe imyirondoro mu Murenge ndetse n’ababyeyi b’abo bana.
Ati “Akenshi ako kagambane ko guhindura imyirondoro y’abana gatangizwa kandi kagashishikarizwa n’abatoza cyangwa Perezida w’ikipe kuko ni bo baba bagaragaza amahirwe abo bana bagira igihe imyirondoro yabo yahindurwa bagabanya imyaka y’amavuko.”
Yongeyeho ko haba muri siporo kimwe n’izindi nzego, RIB itazadohoka gukomeza guhangayo ijisho, irwanya ibyaha bishobora gukorerwamo kuko bimaze kugaragara ko ari igice cyo kwitabwaho mu gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwamo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaho rwibukije ko abantu gusobanukirwa ko guhindurira umukinnyi imyirondoro kugira ngo yuzuze ibisabwa ajye mu ikipe runaka ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi icyo cyaha akenshi usanga giherekejwe n’ibindi birimo no gutanga indonke.
RIB yatangaje ko iperereza rikomeza gukorwa kugeza igihe uwaba yaragize uruhare wese mu bikorwa bigize ibyaha azabibazwa mu butabera.