Nyuma y'igihe barabuze ayo kwishyura nyir'inzu, umugore n'umugabo bakoze amahano basiga abantu mu gahinda gakomeye

Nyuma y'igihe barabuze ayo kwishyura nyir'inzu, umugore n'umugabo bakoze amahano basiga abantu mu gahinda gakomeye

Dec 05,2023

Mu gihugu cy'Ubuhinde hari kuvugwa inkuru y'incamugongo aho umugabo n’umugore biyiciye abana babo batatu barangiza na bo bakiyahura, nyuma yo kumara igihe bahozwa ku nkeke na nyir’inzu bakodeshaga kuko bari bamufitiye umwenda.

Uwo muryango wafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku buzima bwawo, bahereye ku bana batatu babyaye, umukuru afite imyaka 14, umukurikira 11 naho umuto muri bose afite imyaka 9.

Inkuru yatangajwe na Ohmagnews.com cy’aho mu Buhinde, ivuga ko abo babyeyi bari bamaze igihe bashyirwa ku nkeke na nyir’inzu bakodeshaga, abasaba ko bamwishura, nyuma ngo bumva birabarambiye, biyemeza kwiyambura ubuzima bikarangira, ariko bagahera ku bana babyaye.

Polisi yatangaje ko abantu batanu basanzwe mu nzu bapfuye ahitwa i Sadashinvanagar, mu Buhinde, impamvu ibabaje y’izo mfu, ikaba ari ibibazo byo kubura amafaranga no guhozwa ku nkeke na nyir’inzu abishyuza ubukode.

Umugabo wo muri urwo rugo witwaga Gharib Sab w’imyaka 46 n’umugore we Sumaiya, w’imyaka 33 ngo babonye barembejwe n’uburyo nyir’inzu abishyuza buri kanya kandi babona ko ntaho bazakura ayo mafaranga, biyemeza kuzimya umuryango wose ngo baruhuke.

Inzego z’umutekano zatangaje ko abo babyeyi ari bo biyiciye abana, ariko zikagaruka ku ruhare rwa nyir’inzu bakodeshaga ndetse n’abaturanyi b’uwo muryango kuba baragize uruhare mu gutuma uwo muryango uzima, nk’uko uwo mugabo yabisobanuye mu ibaruwa yasize yanditse na videwo isobanura ikimuteye gukora ibyo yakoze.

Abinyujije muri iyo baruwa ndetse na videwo, Gharib Sab, yasobanuye ko akomoka mu gace k’icyaro, ko yabeshwagaho no gucuruza imigati ya sanduwici (sandwichs kebab). Ko igihe cyose yabayeho mu bukene, ko hari abantu batandukanye yagiye aguza amafarnga harimo na nyir’inzu yakodeshaga, none akaba yarafashe akamenyero ko kujya amuhoza ku nkeke we n’abagize umuryango we.

Muri iyo baruwa kandi, Gharib Sab, yasabye Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu mu Buhinde, G. Parameshwara, n’abashinzwe iperereza ko bazakurikirana, bakanahana abamuteye gufata icyo cyemezo gikomeye cyo kuzimya umuryango we.

Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cy’u Buhinde, na we ngo yagize icyo avuga kuri icyo kibazo, avuga ko biteye agahinda kumva ibyabaye kuri uwo muryango wazimye wose, yiyemeza ko azakora ibishoboka byose, ku buryo hakorwa iperereza ryimbitse.