Ntibisanzwe! Umukecuru rukukuri yatunguye abantu benshi ubwo yibarukaga impanga ebyiri
Mu gihugu cya Uganda hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe yatumye abantu benshi bacika ururondogoro, aho umubyeyi witwa Safina Namukwaya, ufite imyaka 70 y'amavuko yibarutse abana babiri b’impanga [umuhungu n’umukobwa] bigafatwa nk'ibitangaza byamenyekanye muri Bibiliya, kubona umugore uri mu zabukuru abasha kubyara.
Muganga Dr. Edward Tamale Sali wakurikiranye uyu mubyeyi kugeza yibarutse, yabwiye itangazamakuru ko ibi bintu bidasanzwe, ariko ko yaba umubyeyi n’abana bavutse bose bameze neza cyane aho barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro biherereye i Kampala, dore ko uyu mubyeyi akomoka mu giturage cya Masaka, mu birometero 120 uvuye mu murwa mukuru i Kampala.
Uyu mubyeyi yibarutse nyuma yo guterwa intanga, ubu ni we wahise aca agahigo ko kuba ari we mubyeyi wabyaye akuze ku Mugabane wa Afurika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Safina yabwiye NTV ko yajyanywe ku bitaro yabyariyeho n’umugore w’inshuti ye.
Yagize ati “Simfite amagambo ahagije yo gushimira abaganga. Gutwita kwanjye kwanguye nabi kubera n’ubukene, nza kwigira inama yo gutelefona muganga (Sali) niwe wanyishyuriye imodoka yanzanye hano.”
Uyu mukecuru avuga ko byamushimishije kwibaruka impanga kuko yifuzaga abandi bana, dore ko yigeze gutwita inda ikavamo, ndetse akaba yari yarabyaye umwana muri 2020 ku myaka 67.