Apotre Yongwe witakanye abamuhaye amaturo ababwirako atari we Mana basenga, yasabiwe n'urukiko gufungwa iminsi 30 y'agateganyo

Apotre Yongwe witakanye abamuhaye amaturo ababwirako atari we Mana basenga, yasabiwe n'urukiko gufungwa iminsi 30 y'agateganyo

Dec 05,2023

Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023, Ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Apôtre Yongwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo busaba ko afungwa by’agateganyo kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.  

Urukiko rwaje gutegeka ko Yongwe afungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.  

Yongwe yahise ajuririra icyo cyemezo avuga ko nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunzwe.  

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyo cyemezo kimufunga by’agateganyo cyagumaho kuko ibyo yakoze bigize icyaha.   Nyuma y’iminsi 65 afunzwe, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwategetse ko Apôtre Yongwe akomeza gufungwa by’agateganyo.  

Urukiko rwasuzumye niba impamvu zatumye ajuririra zifite ishingiro, rusanga hari amashusho bigaragara ko ari gushishikariza abantu gutanga amaturo ngo nawe ategeke kugira ngo ibitangaza bibe.  

Urukiko rusanga bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kuko atari kubwira abantu ko abakorera ibitangaza hanyuma ngo abake amafaranga mbere yo kubasengera.  

Urukiko rwagaragaje kandi ko atari akwiye kwizeza abantu ibitangaza atashobora kandi nyamara abamwizeye bakamuha amafaranga batayasubizwa .  

Ku bijyanye no kuba hari abamureze, Apôtre Yongwe yagaragaje ko bagiranye amasezerano Urukiko rusanga bitagize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu ahubwo bigaragara ko ari inshingano mbonezamubano atubahirije nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.  

Urukiko rwategetse ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kidahinduka bityo Apôtre Yongwe azakomeza gufungwa by’agateganyo.