Imana ibakire mu bayo! Impanuka ikomeye ya Bisi yapfiriyemo abantu 14 abandi barakomereka

Imana ibakire mu bayo! Impanuka ikomeye ya Bisi yapfiriyemo abantu 14 abandi barakomereka

Dec 05,2023

Abantu benshi bakutse umutima, abandi bacika ururondogoro, nyuma yo kumva impanuka ikomeye ya Bisi yabereye mu gihugu cya Thailand maze igahitana abasaga 14 na ho abandi 32 bagakomereka.

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga yerekanye iyi bisi yegamiye ku ruhande kandi imbere yayo yacitsemo kabiri, igiti cyinjiye hagati, abantu 14 bagahita bapfa na ho abandi 32 bakomeretse nyuma y’iyi mpanuka yabereye i Prachuap Khiri Khan, intara yo mu majyepfo y’iki gihugu.

Thailand ifite ibipimo by’impanuka zo mu muhanda biri hejuru ku isi, bituma abantu ibihumbi bapfa bishwe nazo buri mwaka.

Benshi bavuga ko ibi biterwa n’imihanda mibi ndetse ihora yuzuye imodoka mu gihugu.

Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku mpanuka zo muri Thailand, cyavuze ko mu 2022 honyine, abantu 15.000 basize ubuzima mu mihanda ya Thailand. Mu Bwongereza, bufite abaturage bakeya, iyo mibare ihagaze 1.700.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko mu 2021, impanuka zo mu muhanda zigize hafi kimwe cya gatatu cy’abantu bapfa muri iki gihugu.

AFP yatangaje ko icyateye impanuka yo ku wa mbere nijoro kitaramenyekana, ariko abapolisi bakeka ko umushoferi ashobora kuba atasinziriye bihagije.

Yakomeretse cyane ariko ararokoka. Ibi biro ntaramakuru byavuze ko abayobozi kandi barimo gusuzuma urugero rw’inzoga yanyoye mu maraso ye.

Polisi iracyagenzura umwirondoro w’abazize iyi mpanuka.

Prachuap Khiri Khan hazwi cyane naba mukerarugendo kubera umucanga wayo, ubuvumo n’imisozi yo kurira.

 

Tags: