Nigeria: Abaturage 85 bishwe n'ingabo za Leta zikeka ko ari ibyihebe

Nigeria: Abaturage 85 bishwe n'ingabo za Leta zikeka ko ari ibyihebe

Dec 06,2023

Ubuyobozi bushinzwe ubutabazi muri Nigeria, bwatangaje ko byibuze abasivili 85 biciwe muri leta ya Kaduna, mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bw’iki gihugu, mu gitero cy’indege cyagabwe ku bari mu birori by’idini ry’abayisilamu ku cyumweru.

Perezida Bola Tinubu yavuze ko abasivili baguye mu gutera ibisasu habayeho kwibeshya.

Guverineri wa Leta, Uba Sani, yari yavuze mbere ko "bishwe habayeho kwibeshya" kwa drone ya gisirikare "yashakaga kurasa ibyihebe n’amabandi".

Abandi bantu benshi na bo barakomeretse.

Minisiteri y’ingabo yise iki gikorwa ko ari "amahano adakenewe" yongeraho ko ubutumwa busanzwe bwo kurwanya ibyihebe "bwagize ingaruka ku baturage batabishaka".

Igisirikare cya Nigjeria kimaze imyaka kirwanya abagizi ba nabi bitwaje intwaro n’abarwanyi bakorera mu bice byo mu majyaruguru, bagabye ibitero mu midugudu ishimuta abaturage kugira ngo babone incungu y’amafaranga.

Umuvugizi w’ingabo, Maj Gen Edward Buba, yatangaje ko igitero cy’indege cyo ku cyumweru cyari gishingiye ku makuru yizewe avuga ko muri ako karere hari "byihebe".

Perezida Tinubu yasabye ko hakorwa "iperereza ryimbitse kandi ryuzuye kuri iki kibazo kandi asaba ko hajyaho ituze mu gihe abayobozi bashakisha igisubizo kuri iki kibazo".