Ubwongereza bwanzuye kwihutisha kohereza abimukira mu Rwanda hanasinywa amasezerano mashya
Minisitiri w’Ubutegetsi wa UK,James Cleverly, yavuze ko Ubwongereza bugomba noneho "kugira vuba"bugatangira kohereza abimukira mu Rwanda nyuma y’amasezerano mashya yasinywe hagati y’izi mpande zombi uyu munsi, tariki ya 05 Ukuboza.
Abayobozi bemeje ko aya masezerano “akomeye” kuruta ayari yasinywe mbere yabangamiwe cyane n’Urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza rwavuze ko anyuranyije n’amategeko,mu kwezi gushize.
Aya masezerano ngo azakuraho imbogamizi z’Urukiko rw’Ikirenga,kuko harimo no kwizeza ko u Rwanda rutazigera rwohereza umuntu uwo ari we wese w’umwimukira mu kindi gihugu nyuma yo kurwoherezwamo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yakoreye i Kigali ari kumwe na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Bwana Cleverly yagize ati: "Nibyo koko turashaka kubona iyi gahunda yacu yo kwimura kwagutse abimukira yihuta cyane bishoboka.
Turumva cyane ko aya masezerano azakemura ibibazo byose byavuzwe n’abacamanza bo mu rukiko rw’ikirenga kandi twakoranye cyane n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda kugira ngo bikunde.
Yakomeje ati: "Sinshobora kubona impamvu ifatika yatuma u Rwanda rutemerwa nk’umufatanyabikorwa, kandi rumaze igihe kirekire rukorana na ECHR, zirikana ko ECHR yohereje impunzi 65 mu Rwanda ku munsi wakurikiye urubanza ... Ndizera rwose ko dushobora noneho kugira vuba.
Twakemuye ibibazo byagaragajwe n’abacamanza muri aya masezerano, kandi bizagaragarira mu mategeko y’iwacu vuba."
Bwana Cleverly yavuze ko ibi babikoze kugira ngo bace intege ubucuruzi bw’abantu bukorwa n’amabandi yambutsa aba bimukira mu buryo bwa magendu.
Yavuze ko bashaka gutuma Ubwongereza buba igihugu abantu bajyamo bisanga ndetse bagahagarika uku kwimuka mu kajagari babifashijwemo n’u Rwanda.
Minisitiri Biruta yavuze ko mu byongerewe muri aya masezerano harimo “uburyo abo bireba bashobora kwitabaza inkiko mu gihe ubusabe bwabo butakiriwe”.
Yavuze ko hazashyirwaho “ izindi nzego zishobora kwakira ibyo bibazo bishobora kujya mu nkiko kugira ngo dusubize ibyo bibazo byabajijwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.”
Yavuze ko u Bwongereza buzatera inkunga ibi bikorwa, ariko ko abazabikora ari Abanyarwanda. Biruta yasobanuye ko atari umutwaro ku Rwanda kuko hari inyungu kubakira bizagirira abenegihugu n’igihugu muri rusange.
Kuva uyu mwaka watangira, mu Bwongereza hamaze kwinjira abimukira barenga ibihumbi 29 mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni mu gihe umwaka ushize, abari binjiye mu gihugu bari ibihumbi 45, umwaka iki gihugu cyakiriyemo benshi kurusha izindi nshuro.