Yakoze impanuka y'indege ku bushake ngo abone abamureba benshi kuri Youtube birangira ahuye n'uruva gusenya
Yakatiwe gufangwa amezi atandatu nyuma yo gukora impanuka ku bushake
Ukoresha urubuga rwa You Tube yafunzwe amezi atandatu azira gukoresha impanuka ku bushake indege ye kugira ngo abone abareba cyane inkuru za ibizwi cyane nka ’views’.
Uyu kandi ashinjwa ko yabeshye abakora iperereza bo muri Amerika.
Trevor Jacob, ufite imyaka 30, yashyize ahagaragara amashusho y’impanuka y’indege mu Kuboza 2021, avuga ko ari impanuka. Yasohotse mu ndege - afite inkoni yifashishwa mu kwifotoza mu ntoki - hanyuma amanukira mu mutaka.
Ayo mashusho yarebwe inshuro amamiliyoni.
Jacob yavuze ko yafashe amashusho mu rwego rwo kwamamaza umufatanyabikorwa.
Uyu wahoze akina imikino yo kunyerera ku rubura mu mikino Olempike yahamijwe icyaha cyo gusenya no gushaka kubangamira iperereza ryakozwe na leta.
Ku wa mbere, abashinjacyaha ba leta ya Californiya bavuze ko Jacob "bishoboka cyane ko yakoze iki cyaha kugira ngo agire abamureba benshi ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bimwinjirize amafaranga".
Bongeyeho bati: "Nubwo bimeze bityo,iyi myitwarire mibi ntishobora kwihanganirwa."
Mu ijambo rye, Jacob yavuze ko ibyo yanyuzemo byamucishije bugufi ndetse avuga ko igihano yahawe gikwiye.
Mu ukuboza 2021,Jacob yavuye ku kibuga cy’indege cy’ahitwa Santa Barbara muri California, atwaye indege wenyine ariko yayishyizeho za camera nyinshi.
Uyu Jacob ageze kure,yavuye muri iyi ndege mu mutaka [parachute] afashe camera ku nkoni yabigenewe.
Indege ye yamanutse hasi ikora impanuka arangije ashyira kuri You Tube amashusho avuga ko yarokotse impanuka y’indege.
Indege y’uyu yaguye mu ishyamba ryitwa Los Padres National Forest,nyuma y’iminota 35 avuye ku kibuga cy’indege.
Uyu yahise yandika kuri videwo yashyize kuri You Tube,kuwa 23 Ukuboza 2023, ati ’nakoze impanuka y’indege’,ashyiramo itangazo ryo kwamamaza kompanyi imwe.
Bamwe mu barebye Videwo,bashinje Jacob ko yakoze iyi mpanuka abishaka kuko yahise ava mu ndege yambaye umutaka.
Uyu yakurikiranwe iyi videwo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 ndetse ategekwa kuyisiba.