Rwabuze gica hagati y'ikipe ya APR FC na Gasogi United, abafana ba APR bikoma umutoza bavugako ntacyo abamariye

Rwabuze gica hagati y'ikipe ya APR FC na Gasogi United, abafana ba APR bikoma umutoza bavugako ntacyo abamariye

Dec 06,2023

Mu mukino wahuje amakipe yombi, ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa, uba umukino wa kabiri wikurikiranya Ikipe y’Ingabo itakajeho amanota, bituma abafana bayo bikoma bikomeye umutoza w'iyi kipe bamushinja ko ntacyo abamariye.

Mu mukino w’umunsi wa 13 wabereye kuri Kigali Pele Stadium,APR FC yari yakwiriye yananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya Gasogi bagabana amanota.

Amahirwe akomeye APR FC yabonye ni ku munota wa 64,ubwo Kwitonda Bacca ateye umupira kuri koruneri, usanga Apam Bemol washyizeho umutwe, Umunyezamu Dauda agarurira umupira ku murongo.

Uyu mukino waranzwe no gusatira ku mpande zombi ariko ntayabashije kwinjiza igitego.

Bamwe mu bafana ba APR FC banze gutaha nyuma y’umukino, bagumye muri Stade baririmba Shaiboub umaze imikino itatu adakina kubera amahitamo y’umutoza kuko nta kibazo afite.

Bakomeje bagira bati "Nta mutoza dufite."

APR FC ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 27 mu mikino 13 mu gihe Gasogi igize amanota 18 ku mwanya wa karindwi.