Kiyovu Sports yareze Mvukiyehe Juvenal wahoze ari Perezida wayo nyuma yo kuvuga ko agize amahirwe bamurega

Kiyovu Sports yareze Mvukiyehe Juvenal wahoze ari Perezida wayo nyuma yo kuvuga ko agize amahirwe bamurega

Dec 06,2023

Umuryango wa SC Kiyovu Sports yamaze kurega Bwana Juvenal MVUKIYEHE muri RIB, nyuma y’iminsi havugwa ko ishaka kuzamurega kubera ibihombo yayishyizemo.

Kiyovu Sports yareze uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, muri RIB, imushinja ubujura, ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi.

Mu kirego yatanze, Kiyovu Sports Association yavuze ko mu myaka itatu Mvukiyehe yamaze ayobora Kiyovu Sports Company,atakoze ibyo bumvikanye birangira bamwambuye inshingano.

Iyi kipe ishinja Juvenal kwanga gukora ihererekanyabubasha nyuma yo kwamburwa inshingano aho yafatiriye amasezerano y’abakinnyi, ay’amahoteli bacumbikagamo, ay’abandi bakozi, ibikoresho by’ikipe, imodoka yatwaraga abakinnyi n’impapuro zigaragaza uko amafaranga yakoreshwaga buri munsi.

Aba bavuze ko ibyo ari kubikora mu rwego rwo kugusha ikipe mu bihombo no mu myenda iri kugenda yiyongera buri munsi nyuma yo kuyivamo.

Kiyovu yagarutse ku birego yashinjwe birimo umwenda wa miliyoni 89 FRW FIFA yategetse ko bishyura Shaiboub na bagenzi be, umwenda yashinjwe na IGITEGO Hotels wa miliyoni zirenga 153 FRW ndetse n’abandi bantu bandikira iyi kipe bavuga ko basheshe amasezerano.

Kiyovu Sports yagaragaje ibihano biriya byaha bitatu ishinja Mvukiyehe bihanishwa ariko ntiyagaragaza uko yabikoze.

Kiyovu yasabye ko Mvukiyehe akurikiranwa kuri biriya byaha bamushinja yabakoreye.

Yavuze ko yifuza ko Mvukiyehe yaryozwa biriya byaha bavuga ko yakoreye Umuryango wa Kiyovu Sports ndetse akanasabwa n’indishyi z’ibihombo biri guterwa n’ibyo byaha.

Gutekeka Mvukiyehe gutanga impapuro zose zirebana n’ikipe ya Kiyovu Sports afite, yabyanga bigakorwa ku ngufu na leta ngo kuko biri gushyira mu kaga ikipe n’abanyamuryango.

Iki kirego cyatanzwe na Me Mugabe Fidele mu izina rya Kiyovu Sports Association.

Mu minsi ishize, Mvukiyehe yabwiye Fine FM ko agize amahirwe Kiyovu yamurega none byabaye.