Imyitwarire ya Zelensky yafashwe nko kwivumbura ku banya-Amerika

Imyitwarire ya Zelensky yafashwe nko kwivumbura ku banya-Amerika

Dec 06,2023

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yanze kwitabira ikiganiro yagombaga kugirana n’abasenateri n’abadepite bo muri Amerika mu gihe hari ikibazo cy’uko Amerika ishobora guhagarika inkunga itera iki gihugu mu ntambara kirimo n’u Burusiya.

Kugaragara muri Sena no mu ngoro y’abadepite mu buryo bw’ikoranabuhanga byari biteganijwe ku wa Kabiri, ariko byahagaritswe ku munota wa nyuma.

Bije nyuma y’uko umuyobozi mukuru muri Ukraine aburiye ko bafite ibyago byo gutsindwa intambara yo kurwanya u Burusiya niba inkunga za gisirikare za Amerika zitemejwe.

Umuyobozi wa Sena, Chuck Schumer, ntabwo yasobanuye impamvu Perezida Zelensky atitabiriye ikiganiro nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Umwe mu badepite bo mu ishyaka ry’Abademokarate yatangaje ko Perezida wa Ukraine yari ahugiye ku kibazo cyo ku "munota wa nyuma", ntiyatanga ibisobanuro birambuye.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu biro bya Zelensky, Andriy Yermak, yatangaje kuri uyu wa Kabiri ushize ko hari "akaga gakomeye" ko gutsindwa kwa Ukraine mu gihe Amerika itakomeza gufasha Ukraine.

Mu ijambo rye yavugiye muri US Institute of Peace i Washington DC, yongeyeho ati: "Bizagorana kuguma mu myanya imwe no kugira ngo abaturage barokoke mu by’ukuri."

Isesengura rya Yermak ryatanzwe mbere y’amasaha make ngo Zelensky yikure mu kiganiro cyagombaga gutangwa mu bwa Video conference yagombaga kugirana n’abasenateri bo muri Amerika kugira ngo abasobanurire uko intambara ihagaze.

Ambasade ya Ukraine i Washington DC ntabwo yahise isubiza ikibazo cya BBC isaba ibindi bisobanuro ku ihagarikwa ry’ikiganiro.

Tags: