Abakire bategeye Akayabo abakinnyi ba Rayon Sports nibaramuka batsinze Muhazi United

Abakire bategeye Akayabo abakinnyi ba Rayon Sports nibaramuka batsinze Muhazi United

Dec 06,2023

Abanyarwanda bakoreye amafaranga menshi i Burayi bari mu biruhuko mu Rwanda, bemereye akayabo ikipe ya Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ikina na Muhazi United.

Aba bagabo barimo uwitwa Olivier na Christophe bavuye mu Bufaransa ngo babwiye abakinnyi ko kuri buri gitego cyinjira,buri mukinnyi wese arahabwa ibihumbi 50 FRW.

Ibi bivuze ko batsinze Muhazi United ibitego 2 buri wese yahabwa ibihumbi 100 FRW yaba umukinnyi cyangwa umutoza.

Aba bagabo kandi batanze ayo mafaranga mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 FRW.

Rayon Sports irakina uyu mukino yagaruye abakinnyi bayo barimo Luvumbu na Rwatubyaye bari bahagaritswe kubera amakarita.

Kuwa mbere,Aruna Moussa Madjaliwa na Nsabimana Aimable nabo bagarutse mu myitozo.

Rayon Sports irashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo igire amanota 26 n’umwanya wa kabiri aho irasigara irushwa inota rimwe na APR FC.

Rayon Sports isigaje imikino irimo uwa AS Kigali na Kiyovu Sports.

Kwinjira ku mukino wa Muhazi United,amafaranga make ni 3000FRW.

Uko umunsi wa 13 wa shampiyona urasozwa:

Etincelles vs AS Kigali- 15h00’

Mukura vs Kiyovu Sports-15h00’

Rayon Sports vs Muhazi Utd-18h00’