Dore impamvu zitera kubyimba imoko n'amabere ukwiye kwitondera

Dore impamvu zitera kubyimba imoko n'amabere ukwiye kwitondera

Dec 07,2023

kubyimba imoko cyangwa amabere by’abagabo n’abagore, bitera ingaruka nyinshi ku mpande zombi, bikaba byaganisha no ku rupfu ku bwo kugira indwara zikomeye zikurikira ubwo buribwe.

Kubyimba amabere cyangwa imoko y’ibere bishobora kuba ku bantu bose ariko bikunze kwibasira igitsina gore. Abahanga bavuga ko hari bimwe byageragezwa mu kuvura ubwo buribwe ariko byakwanga hagakorwa ubuvuzi bwihariye kuko ibere riri mu bice by’umubiri byo kwitondera.

Hari zimwe mu mpamvu zatera uburibwe mu gice cy’ibere zikaba zatera n’ubundi burwayi bukomeye, burimo na Kanseri nk'uko Clinic Care Center ibitangaza.

Kugabanuka k’umusemburo wa “ Testosterone” ufasha byinshi birimo n’ubuzima bw’imyororokere bishobora gutera uburibwe mu mabere, ukumva yaremeye, cyangwa imoko y’ibere. Kugabanuka cyangwa kwiyongera kw’imisemburo yo mu mubiri ishobora  guterwa n’uko umubyeyi yasamye, yacuze, yaboneje urubyaro n’ibindi.

Kugira ibinure byinshi mu mubiri nabyo biri mu bintu bituma amabere ashobora kugira uburibwe, rimwe na rimwe imoko zigasa n'izibyimbye  cyangwa amabere akaka umuriro.

Bitangazwa ko imirire mibi ishobora gutera umuntu uburibwe mu mabere bigatera n’izindi ndwara. Ushobora kugabanya ubunebwe mu guhindura imirire yawe no gukora siporo. Ibi bishobora kugabanya ibinure by’umubiri no gukomeza igituza cy

Iki kibazo kigera kuri benshi biganjemo abagore bakaba batekereza ku bihe byabo by’imihango n’ibindi, kandi nyamara wenda bararwaye izindi ndwara. Ku bantu bafite ibiro bikabije bagakora imyitozo ngororamubiri ihoraho bugera aho bugashira.

Hari imwe mu miti ikunzwe gutangwa n’abaganga izwi nka corticosteroide na antidepressants mu gufasha abantu babyimbye amabere cyangwa imoko, gusa ni byiza kwegera muganga agasuzuma amabere yawe ko atahuye n’uburwayi bukomeye burimo kanseri.

Umuntu wese ukunda guhura n’uburibwe akwiye kwibanda ku biribwa birimo  imboga rwatsi, imbuto ndetse akirinda ibintu biribwa binyuze mu nganda bitari umwimerere.

Ibiribwa birimo Tungurusumu, amagi, ibigori, Brocoli,Tangawizi,Ibishyimbo, imbuto za Pome n’ibindi.