Leta yakuyeho amafaranga yakwaga kuri serivisi 10 ziganjemo izerekeye ubutaka
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakuyeho amafaranga yakwaga kuri serivisi 10 zitangwa n’Inzego z’ibanze, zirimo ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo, icyangombwa cyo kubaka mu cyaro ndetse n’icyemezo cy’uko umuntu ariho cyangwa yitabye Imana.
Ni icyemezo kiri mu Iteka rya Perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 5 Ukuboza 2023.
Serivisi zisonewe amahoro ni serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa, icyemezo cy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka, icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubutaka, icyemezo cyo gusana inyubako, icyemezo cyo kuvugurura inyubako, icyemezo cyo kubaka uruzitiro n’uruhushya rwo kubaka mu mudugudu w’icyaro.
Haza kandi kubona icyemezo cy’uko umuntu akiriho, icyemezo cy’uko umuntu yapfuye, uruhushya rwo gutwika amakara, amatafari n’amategura, uruhushya rwo gusarura ishyamba, n’icyemezo cy’ubwishingire bw’umuntu.
Icyakora, isonerwa ry’amahoro kuri serivisi n’ibyemezo bivugwa mu gika cy’ingingo ya 26 y’Iteka rya Perezida, ntirivanaho ko bigomba gusabwa mu nzego zibifitiye ububasha mbere yo gukoreshwa icyo bigenewe.
Iki cyemezo gikuyeho icyateganyaga ko uwifuza kugira icyo akora ku mutungo utimukanwa ku mpamvu iyo ari yo yose yishyura amahoro angana na 20,000 by’amafaranga y’u Rwanda hatitawe ku ngano y’umutungo.
Ku birebana no gutura mu byaro, gusaba icyangombwa cyo kubaka no gupimisha ikibanza byasabaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda 5,000 nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida ryo mu 2012.
Icyemezo cy’uko umuntu akiriho cyangwa atakiriho cyishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 1,200 mu gihe icyangombwa cyo kuvugurura inyubako cyangwa kubaka uruzitiro kikaba na cyo cyishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 5,000 mu Mujyi wa Kigali na 1,200 ahandi hose mu Gihugu.