Ibyiza 6 byo guhoberana abantu benshi batazi
Guhoberana birinda indwara y'umutima
Guhoberana bituma umuntu yiyubakamo icyizere
Wari uziko guhobera uwo mukundana, umwana muto, inshuti yawe, cyangwa umukunzi wawe bifite uburyo bitera umubiri kumererwa neza ? Uretse guhoberana nk’ikimenyetso cyiza gusa byaba bifite akamaro gakomeye mukugira ubuzima bwiza no kuwurinda indwara zitandukanye.
Ubushakashatsi bugaragaza hari ibintu bito bihumuriza abana bato nko kubahobera cyangwa kubasoma bikozwe n'uwo bakunda. Ku bantu bakuze, uburyo bwo guhuza imibiri bugenda bugabanuka uko bagenda bakura mu myaka, nubwo ubushakashatsi mu by’ubuzima byemeza ko guhuza umubiri bifite akamaro ku buzima.
Guhoberana umubiri ku wundi bifite akamaro gafatika mu buzima bwo mu mutwe, ku mubiri ndetse bikanarinda indwara:
1. Guhoberana bigabanya guhangayika
Sante Plus Mag ivuga ko guhoberwa neza mbere y'uko waba ugiye gukora cyangwa uri gukora ikintu gihangayikishije byagufasha kumva wiyoroheje kandi ugatuza nibura.
Impamvu itera kwiyumva gutyo ni uko iyo duhoberana cyangwa dusomana, umusemburo witwa oxytocin uriyongera mu mubiri. Uyu musemburo ufite imbaraga kuko urukundo mu bakundana ni cyimwe n’umubyeyi n’umwana ukivuka.
Umusemburo wa Oxytocin ukorwa mu gice cy’ubwonko cyitwa hypothalamus ubundi igice cyawo kigaca mu maraso gukora ku rugingo rundi mu bwonko rwitwa pituitary gland.
Igice cyimwe cya Oxytocin kiguma mu bwonko aho gikora ku myitwarire ndetse n’ibyiyumviro. Uwo musemburo ufite imbaraga zo kugabanya guhangayika kandi ugatera no kwiyumvamo icyizere.
2. Guhoberana bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima
Imisemburo isohorwa mu mubiri iyo umuntu aguhobeye ntabwo ari ituma wumva wishimye gusa, ahubwo ishobora no gufasha ubuzima bwawe. Iyo umuntu agukozeho, ibyiyumviro ugira mu mubiri byakirwa n'uturemangingo twitwa pacinian corpuscles, ubundi tukohereza ubutumwa ku myakura yitwa vagus nerves igabanya umuvuduko mwinshi w’amaraso (hypertension).
Iyo uri guhoberana imibiri yegeranye, bigabanya urugero rw’umusemburo umubiri uvubura iyo uhangayitse (stress hormone cortisol). Ibyo bituma amaraso agenda buhoro kandi umutima ugatera buhoro bikaba byakurinda umuvuduko mwinshi w’amaraso.
3. Guhoberana byongerera ubudahangarwa bw’umubiri.
Ubushakashatsi bugenda bwerekana ko iyo umuntu afite ibintu bimuhangayikishije aba afite ibyago byo gufatwa n’indwara ziterwa na virusi nk’ibicurane.
Mu bantu bakuze 404 bakoreweho ubushakashatsi muri kaminuza ya Carnegie Mellon, babonye ababitaho bababa hafi kandi babashije guhoberwa kenshi bari mu bibazo, barwaye ibicurane gake cyane kurusha abandi nyuma yo kubana n'abarwaye ibicurane. Abakoze ubushakashatsi bavuga ko guhoberana aribyo byarinze uburwayi nka kimwe cya gatatu (1/3).
4. Guhoberana n’iby'ingenzi ku bantu bageze mu zabukuru
Kubonana ndetse no guhoberana birwanya kumva umuntu ari wenyine biza uko agenda akura mu myaka. Mu bushakashatsi bwakorewe ku batuye agace kamwe k'umujyi wa New York bari mu kiruhuko cy'izabukuru aho bashishikarije abantu bafite imyaka itandukanye guhoberana n’abakozi baho kugira ngo bongere ubuzima bwiza;
Bwerekanye ko abakuze batuye aho babashije guhoberana nibura gatatu ku munsi bari bafite imbaraga kurusha abandi, byagabanyije agahinda gakabije, bifasha kuba basoma neza kandi bakabasha kubona ibitotsi neza kurusha abatarobonye ababahobera.
5. Guhobera bikongerera kwiyumvamo icyizere
Kuva igihe umwana avutse, imiryango yacu idufata, itwiyegereza bitwereka uburyo dukunzwemo kandi turi abantu badasanzwe. Mu bwana bwacu, guhoberwa n’abadukunda bitwongerera kumva agaciro dufite bikaba biduherekeza kugeza dukuze.
Uruhurirane rwo kumva ko dukunzwe n’uburyo twagiye dufatwa tukiri bato bituguma mu ntekerezo zacu. Ni yo mpamvu iyo tutamerewe neza, nta cyizere cyangwa tutazi aho kugana, guhoberwa byahindura ibyo byiyumviro mukumva dufite agaciro no kugira icyizere.
6. Guhoberana byongera urukundo mu bakundana
Guhoberwa neza byongera ibyiyumviro byo kumva unyuzwe, umutekano, icyizere no kumva ufite ukwitaho. Ibyo ni ryo fatizo ryo kugira kubana mu rukundo. Ubushukashatsi bwerekana ko iyo mu rukundo harimo guhoberana no gukoranaho, urukundo rukomera kandi rukaramba.
Imbaraga ziva mu bantu babiri bahoberana ni igishoro gikomeye mu rukundo. Bituma abakundana bumvana ibyumviro byayo. Ibyo bigira akamaro kuri bombi kandi bigatera urukundo kuramba.