M23 ivuga ko FARDC ari yo ituma bigarurira uduce runaka
M23 Yavuze Ko Nta Ntego Iba Ifite Yo Kwigarurira Uduce Muri RDC Ko Byose Biterwa N'ingabo Za FARDC
Umuvugizi wa M23 yatangaje ko nta ntego uyu mutwe ufite yo kwigarurira ibice bitandukanye muri RDC ahubwo uko ingabo z’igihugu zibateye bagerageza kwirwanaho bakazirukana ndetse bakagerageza kurinda abaturage.
Mu kiganiro na BBC,Willy Ngoma abajijwe niba bashaka gukomeza bagana i Goma mu burasirazuba, yabihakanye avuga ko baba badashaka gufata ibice.
Yagize ati:“Twebwe ntabwo twashakaga gufata Bunagana, Rutshuru, cyangwa Kiwanja, ni leta ituma tuhafata. Iyo bakoresheje agace runaka baturasaho ibisasu buhumyi n’ahari abaturage, biba ngombwa ko tujya aho barasira ngo ducecekeshe izo mbunda.
“Ntabwo twebwe tuba dushaka gufata ahantu runaka ariko nta hantu tutagera igihe cyose twebwe n’abaturage b’aho turi bari mu kaga, ntaho tutagera ngo dutabare.”
Imirwano ya M23 na FARDC yongeye gukaza umurego mu gihe leta ya Kinshasa itegereje ko ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’amajyepfo (SADC) zihagera nyuma yuko izo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) zo zirimo kuhava.
Leta ya Kinshasa yanenze izi ngabo za EAC ko ntacyo zafashije mu kurwanya M23, igaragaza icyizere mu ngabo za SADC, ari nazo zayifashije kuvana M23 mu mujyi wa Goma ubwo zari zawufashe mu 2012.
Iyi mirwano iraba mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri muri DR Congo hakaba amatora ya perezida n’abagize inteko ishinga amategeko. Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko nta matora azaba mu duce tugenzurwa na M23.
Kugeza ubu,Ingabo za Kenya na Sudani zimaze kuva muri RDC ariko nta gahunda ingabo za Uganda zifite yo kugenda.