Umutoza wa Argentine afitanye amasinde na Lionel Messi ashobora kuvamo kureka kuyitoza

Umutoza wa Argentine afitanye amasinde na Lionel Messi ashobora kuvamo kureka kuyitoza

Dec 08,2023

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Scaloni ashobora kureka kuyitoza bitewe n'ibibazo afitanye na Kapiteni wayo, Lionel Messi.

Uramutse uvuze ko ikipe y'igihugu ya Argentine ariyo iyoboye andi makipe y'ibihugu mu kugira imibare myiza muri iyi imyaka 3 iheruka ntabwo waba ubeshye. Batwaye igikombe cya Copa America muri 2021,batwara Finalissima ya 2022 ndetse banatwara Igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.

Umwe mu babigizemo uruhare ni umutoza , Lionel Scaloni umaze imyaka 5 ayitoza akaba yarayihaye n'uburyo bwiza bw'imikinire.  

Nubwo amaze gukora ibi byose gusa mu minsi yashize ubwo bari bamaze gutsinda ikipe y'igihugu ya Brazil mu gushaka itike y'Igikombe  cy'Isi cya 2026, mu kiganiro n'itangazamakuru yaratunguranye avuga ko akwiye gutekereza kuri ejo hazaza he.

Yasabonuye ko ikipe y'igihugu ya Argentine iri ku rwego rwo hejuru bityo ko akwiye gutekereza niba afite imbaraga zakomezanya nayo. Benshi bibajije impamvu ariko ikinyamakuru, The Athletic cyandika ko Lionel Scaloni afitanye ibibazo byihariye na Lionel Messi akaba ariyo mpamvu ashaka gukuramo ake karenge akigendera.

Uyu mukinnyi w'imyaka 36 ufite Ballon d'Or 8 ngo amusuzuguza abakinnyi ndetse yewe ku mukino wa Brazil ubwo abafana ba Argentine bakubitwaga maze abakinnyi bagafata umwanzuro wo gusubira mu rwambariro, ni Lionel Messi wari ubibabwiye babikora batabanje kubaza umutoza bihita bimubabaza cyane.

Ku mukino na Brazil, Lionel Messi yabwiye abakinnyi ngo basubire mu rwambariro kandi umutoza atabizi.