Nyabugogo: Habonetse imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Nyabugogo: Habonetse imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Dec 08,2023

Ku wa Gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2023, Ni bwo mu mudugudu w’Umutekano, Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyahise kibonekeramo imibiri 15 yari mu nkengero z’umuhanda werekeza kuri gare ya Nyabugogo, imbere y’isoko ryo kwa Mutangana.  

Iyo mibiri yabonetse mu cyobo kiri mu nkengero z’umuhanda munini werekeza kuri gare ya Nyabugogo, munsi ya feruje ku gakingo kari imbere y’isoko ryo kwa Mutangana nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.  

Amakuru avuga ko iyi mibiri yabonetse ubwo abakozi ba WASAC bari bagiye gusana umuyoboro w’amazi, batangira gucukura bakagera ku myenda n’ibindi bimenyetso byerekana ko hajugunywe abantu, ni ko guhita babimenyesha ubuyobozi.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Murenge wa Muhima bwatangaje ko basubitse igikorwa bamaze kubona imibiri irenga 15, amasasu ane, umugozi, icumu n’imyambaro itandukanye abishwe bari bambaye.   KigaliToday ikomeza ivuga ko Habonetsemo n’urwandiko rw’inzira rwa mbere ya Jenoside ariko rwangiritse, n’ifoto y’umuntu ushobora kuba ari mu bo imibiri yabo yabonetse.  

Mu gikorwa cyo gukusanya amakuru, ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima bufatanyije na RIB, batumyeho uwitwa Mugabarigira André warangije igihano cy’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo atange ubuhamya nk’umuntu wari uhaturiye na mbere ya Jenoside.  

Mugabarigira yahamwe n’icyaha cyo kwica umwana witwa Hagenimana Yves bakundaga kwita Macari, wari mwishywa wa Minisitiri Vincent Biruta, na we wacitse ku icumu rya Jenoside.  

Mugabarigira yemeje ko aho babonye iyo mibiri habaga bariyeri yiciweho Abatutsi benshi, kuko na we yiciye Hagenimana Yves kuri bariyeri yo kwa Kabuga nko muri metero 100, usubiye haruguru y’ahabonetse imibiri.  

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima, IBUKA, Polisi, RIB, DASSO n’Irondo ry’Umwuga, bamaze kubarura imibiri yabonetse, bakoze inama yo gutegura igikorwa cyo gushakisha abandi bantu baba bafite amakuru yisumbuyeho, kugira ngo n’uwaba afite uwe wahiciwe arebe ko hari uwo yamenya agendeye ku bimenyetso byabonetse.