Sherrie yamaze amatsiko abamwibajijeho byinshi, ku kuba yarateze moto ari icyamamare

Sherrie yamaze amatsiko abamwibajijeho byinshi, ku kuba yarateze moto ari icyamamare

Dec 08,2023

Nyuma yo kugaragara agenda ku ipikipiki abantu bagatungurwa, abandi bakumirwa nk'uko bakomeje kubigaragaza, icyamamare akaba umubyinnyikazi Sherrie Silver uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, yavuze ko indege yari igiye kumusiga akabona ntakindi cyahamugeze byihuse atari ipikipiki.

Sherrie Silver  yateze moto ubwo yari avuye mu gitaramo yasusurukijemo abantu muri BK Arena, yerecyeza ku kibuga cy’Indege.

Sherrie Silver ni umwe mu basusurukije abitabiriye igitaramo Move Afrika cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sherrie Silver, yavuze ko yavuye muri iki gitaramo ahita yerecyeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuko yari afite urugendo ahita akora.

Ubu butumwa bunaherekejwe n’amashusho, hari aho Sherrie Silver aba ari kwiruka amasigamana n’amaguru, avuga ati “Ubu tuvuye mu gitaramo cya Kendrick duhita twerecyeza i Dubai. Gusaka birarangira mu minota cumi n’itanu.”

Sherrie Silver yakomeje agaragaza ko we n’abo bari kumwe bageze ku kibuga cy’indege bateze moto, mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka.

Sherrie Silver wanifashe amashusho ari kuri moto, yagize ati “Mana yanjye, byabaye ngombwa ko dufata moto, kuko bitabaye ibyo, indege iradusiga.”

Gusa ngo muri iyi hutihuti, umwe mu bari kumwe na Sherrie Silver yibagiriwe igikapu cye kuri BK Arena. Yagize ati “Saddie yibagiriwe igikapu cye kuri Arena, ariko twabashije kugerera igihe ku kibuga cy’indege.”

Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi bakomeye ku Isi, akaba ari Umunyarwandakazi utuye mu Bwongereza, ukunze kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro bikomeye mu Rwanda birimo iki cya Move Afrika ndetse n’iserukiramuco rya Giants of Africa ryabaye muri Nyakanga uyu mwaka, aho yanabonanye na Perezida Paul Kagame.

IVOMO: RADIO10