Harakekwa icyihishe inyuma y'urupfu rw'umupolisikazi, wapfuye bitunguranye

Harakekwa icyihishe inyuma y'urupfu rw'umupolisikazi, wapfuye bitunguranye

Dec 08,2023

Umupolisikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rw’amayobera, aho bivugwa ko umunsi apfa yari yabanje no gukora akazi, bikaba bikomeje guhwihwiswa ko yaba yararozwe biturutse ku mashyari yagiriwe mu kazi.

UMUSEKE dukesha aya makuru uvuga ko umupolisikazi witwa Uwanzige Annysie, wakoreraga kuri polisi  sitasiyo ya Rwamagana, yapfuye urupfu rutunguranye kandi rw’amayobera.

   

Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023, mu masaha ya mu gitondo, nyakwigendera yagiye mu kazi nk'ibisanzwe,  noneho aza gusimburwa ataha nta burwayi afite kandi ngo nta nubwo yarasanganwe buzwi.

Ku mugoroba yageze iwe avuga ko yumva arwaye umutwe, bamujyana kwa muganga, agezeyo bamutera serumu ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA, yavuze ko uwo mupolisikazi yari yakoze uwo munsi koko ataha ari muzima.

Yagize ati “Birababaje . Iyo nkuru mbi natwe twayimenye gusa nyine ni urupfu rutunguranye kandi mu bantu bibaho.”

Ibikekwa n’inshuti za nyakwigendera ni uko yaba yaragiriwe ishyari akaza kurogwa bikaba ari yo ntandaro y’urupfu.

Gusa umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko” Iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye nk’urwa nyakwigendera, havugwa byinshi bityo n’ibyo kurogwa bitabura ariko ikizwi cyo ni urupfu rutunguranye.”

Nyakwigendera apfuye yari afite umwana  n’umugabo akaba yari afite ipeti rito mu gipolisi.

Umurambo we ukaba ukiri ku bitaro bya Rwamagana  mu gihe ugitegerejwe ko ushyingurwa n’abagize umuryango we.