Perezida Kagame yahishuye icyo azaha abuzukuru be mu minsi mikuru isoza umwaka
Perezida Kagame yavuze ko mu minsi mikuru isoza umwaka igiye kuza,azaba ari kumwe n’umuryango we ndetse bakishimisha.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, ubwo yari mu birori byo gusoza icyiciro cya gatatu cy’amarushanwa ya Hanga Pitchfest.
Umuyobozi w’Ikigo gifasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, BAG Innovation, Yussouf Ntwali, wari uyoboye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abitabiriye ibi birori, yamubajije ibyo ateganyiriza abuzukuru be mu minsi mikuru.
Yamubajije agira ati “Iminsi mikuru isoza umwaka igiye kuza, ni iki wateguriye abuzukuru?”
Mu gusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Mbere na mbere nishimiye ko ubibajije, iyo uvuze abuzukuru, uba urimo no kuvuga ku bana banjye, inshuti n’imiryango. Buri gihe tuba dufite icyo gukora muri iyi minsi, ikintu cyiza ni ukuba hamwe nk’umuryango, tukishimisha.”
Yakomeje agira ati “Bihaho gake, rero tuba twemerewe kubikora. Mu by’ukuri turabyiteguye [...] iki ni igihe bamwe muri twe turuhuka, tukishimira ibyo umuryango n’inshuti bashobora kuduha.”
Perezida Kagame ufite abana bane n’abuzukuru babiri,akunze kugaragara ari kumwe n’abuzukuru be ndetse akavuga ko yagiranye ibihe byiza nabo.
IVOMO: IGIHE