Dore impamvu 3 z'ingenzi zitera umugore guca inyuma umugabo we
Dore impamvu 3 zikubiyemo impamvu zose zituma umugore aca inyuma uwo bashakanye
Ni kenshi cyane abagore baca inyuma abo bashakanye, gusa 99.9% baba bafite impamvu zibitera kandi izo mpamvu zikubiye muri izi eshatu zikurikira.
1. Kudahazwa mu buryo bw’amaranga mutima: iyi ngingo ikubiyemo ibintu byinshi, rimwe na rimwe hari abagabo baheruka bashakana n’abagore babo, hacamo nk’ukwezi bakamera nk’abanyamahanga mu rugo rwabo, kenshi cyane ugasanga ntibitaye ku bagore babo, ntibabashimishe mu bijyanye n’inshingano z’urugo, ntibabahe care nkuko byari bisanzwe, muri make bagaterera iyo.
Ibyo bituma umugore yumva atanyuzwe, adakunzwe ndetse atubashye, ibyo bigatuma ashaka uwamushimisha.
2. Ubucuti burambye n’abandi bagabo : yego kugira inshuti ni byiza, gusa hari ubwo usanga umugore afite indi nshuti y’umugabo ndetse akaba ari inshuti ye magara, akaba ari yanshuti ashobora kuganiriza ibibazo bye byose, muri make akaba ntacyo yamuhisha.
Kenshi izi nshuti uko zigenda zinjira mu buzima bw’umugore, byakubitanira ko umugabo atita ku mugore we cyane bigatuma umugore atangira kumwiyumvamo bikaba byatuma baryamana kuko ariwe abona umwitayeho.
3. Guhemukirwa : hari ubwo abagabo bahemukira abagore bigatuma kenshi bagira ihungaba, iri hungabana bagira iyo bahemukiwe rituma kenshi bajya gushaka ibyishimo ku zindi nshuti zabo.