Abagabo bangana na 30% babipa abagore babo(barangiza mu isegonda). Ese biterwa n'iki? Ni iki umugabo yakora ngo abikire? Sobanukirwa
Abagabo bangana na 30% barangiza vuba ibyo bita ‘Kubipa’ mu gihe cyo gutera akabariro.
Ingingo yo kugera ku byishimo bya nyuma ni imwe mu zikunze kurikoroza mu biganiro bya bamwe, byagera ku b’igitsina gabo bikaba agatereranzamba kuko hari n’abo usanga bafata umugabo nk’umunyantege nke mu gihe yaba arangiza vuba mu gihe cy’imibona1no mpuzabitsi1na.
Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Institute for Health, muri Kamena 2023 cyatangaje ko ab’igitsina gabo bagera kuri 30% mu batuye Isi barangiza vuba iyo bari muri icyo gikorwa, ndetse kikavuga ko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko uwo mubare ushobora kuba unarenga.
Iki kibazo kandi kigaragazwa nk’indwara ihangayikishije mu b’igitsina gabo, kuko nk’abo muri Amerika bari hagati ya 30-70% bo munsi y’imyaka 40 bibasiwe na cyo.
National Institute for Health ivuga ko ubundi kurangiza vuba k’uw’igitsina gabo bivugwa mu gihe yamara nibura umunota umwe cyangwa munsi yawo akora imibona1no mpuzabitsi1na agahita agera ku byishimo bye bya nyuma, cyongeraho ko ariko hari n’aho ubigeraho munsi y’iminota itatu abo mu buvuzi bamushyira muri icyo cyiciro.
Impamvu zitera kurangiza vuba
Impamvu zishobora gutuma uw’igitsina gabo arangiza vuba harimo kuba asanganwe ibibazo bishingiye ku mitekerereze nk’umuhangayiko n’agahinda gakabije.
Hari kandi no kutaringanira kw’imisemburo mu mubiri, kuba ufite indwara zifata udusabo tw’intanga ngabo, kwangirika kw’imyakura y’umubiri, ingeso yo kwikinisha no kuba udafite ubumenyi mu gukora imibona1no mpuzabitsi1na.
National Institute for Health itangaza kandi ko umubyibuho ukabije ndetse n’izindi ndwara zirimo diabetes bishobora kugira uruhare mu kuba uw’igitsina gabo yarangiza vuba mu gihe ari gukora imibona1no mpuzabitsi1na.
Icyo umugabo yakora akirinda kurangiza vuba
Icyo kibazo kandi ushobora gutandukana na cyo ugannye inzego z’ubuzima ukaba wavurwa hagendewe ku cyakiguteye, ukaba wanahabwa ubujyanama mu mitekerereze byaba na ngombwa ugahabwa imiti.