Icyo FERWAFA ivuga ku mukinnyi wavugwaho guhohotera umusifuza amukora ku mabere

Icyo FERWAFA ivuga ku mukinnyi wavugwaho guhohotera umusifuza amukora ku mabere

  • Akayezu wa As Kigali yasabye imbabazi

  • FERWAFA ivuga ko nta bihano birenze izafatira Akayezu

  • Umusifuzi Aline Umutoni yavuze ko nta hohoterwa yakorewe

Dec 14,2023

FERWAFA yatangaje ko myugariro wa Kigali, Jean Bosco Akayezu, atazakurikiranwaho ibyaha yashinjwaga n’abafana byo guhohotera umusifuzi Aline Umutoni.

Akayezu yateje impaka nyuma y’ifoto yagiye hanze akoze ku gituza cy’umusifuzi Umutoni,amusaba imbabazi ngo ntamwereke ikarita ya kabiri y’umuhondo,yabyaye ikarita itukura.

Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoanyambaga byatumye bamwe mu biyita ko baharanira uburenganzira bw’abagore basaba ko uyu mukinnyi yahanwa kuko ngo yahohoteye uyu musifuzi akamukoraho.

Akayezu yateze umukinnyi Arsene Tuyisenge wa Rayon Sports umukino ugeze ku munota wa 76. Uyu mukinnyi wari ufite ikarita y’umuhondo, yegereye Umusifuzi Umutoni amusaba imbabazi birangira amukozeho,ba gafotozi bahita bafata amafoto.

Nubwo yatakambye ariko, uyu mukinnyi yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo arasohoka.

Icyakora, Akayezu yahakanye yivuye inyuma ibirego yashinjwaga n’abafana byo guhohotera uyu musifuzi.

Uyu myugariro yabwiye The New Times ati: "Sinigeze nshaka gusuzugura cyangwa gutuka umusifuzi biba. Icyo nashakaga gusa ni ugusaba imbabazi no kwirinda ikarita itukura.

Ndicuza cyane ibyabaye, ariko ntabwo nigeze mbigambirira (gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina). Nubaha umukino n’abasifuzi b’imikino ”.

Mu gihe iyi foto yazengurukaga kandi igakurikirwa n’ibitekerezo bitandukanye, urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rwakoze iperereza kuri iki kibazo rushingiye kuri raporo y’umusifuzi nyuma y’umukino mbere yo kumuvugisha kugira ngo irusheho gukora iperereza.

Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yatangarije Times Sport ati: "Twarebye kuri raporo y’umusifuzi kandi ntabwo yigeze avuga ko yahohotewe. Naganiriye kandi na we nyuma ku bisobanuro birambuye ambwira ko umukinnyi atigeze amukoraho. ”

Karangwa yavuze ko FERWAFA itazafatira ibihano bienzeho Akayezu usibye guhagarikwa umukino umwe kubera ikarita itukura yahawe ku mukino wa AS Kigali na Rayon Sports.

Nubwo yahawe ikarita itukura, AS Kigali ya Akayezu yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali Pele kuwa gatandatu, 9 Ukuboza.

Kubera guhagarikwa kwe, Akayezu yasibye umukino AS Kigali yanganyije 0-0 naMuhazi United kuri Sitade Ngoma, Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 12 Ukuboza.

Azagaruka mu kibuga ku mukino utaha wa shampiyona izasubukurwa kuwa 12 Mutarama 2024.