Hashyizweho akayabo Ushaka kuba Perezida w'uburundi agomba kuba atunze
Mu gihugu cy’u Burundi haatangajwe ko umuntu ushaka kwimamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu azajya abanza kwishyura miliyoni 100 z’amarundi, mu rwego rwo guca akajagari k’abarota babaye ba Perezida bugacya batanga kanditire.
Izi miliyoni 100 z’amarundi z’ingwate ku wifuza kuyobora u Burundi zavuye kuri miliyoni 50 zari zarashyizweho mu mwaka wa 2020.
Ibi biciro bishya birareba kandi Abadepite n’Abasenateri aho bazajya bishyura miliyoni ebyiri bavuye ku bihumbi 500 Fbu batangaga mbere yo kwiyamamaza.
Ni cyo kimwe n’abagize inama ya Komine, ubu bazajya bishyura ibihumbi 200 by’amafaranga y’Amarundi, mbere ntibyabagaho.
Uyu mushinga w’itegeko rishya rigenga amatora ngo ryafatiye ku kuba hari bimwe mu byahindutse birimo itegeko rijyanye no kuvugurura amakomine n’Intara zigize igihugu.
Ubutegetsi bwatangaje ko iri tegeko rizagabanya abiyamamazaga mu byiciro bitandukanye bagamije kwibonekeza.
Gusa bamwe mu banyepolitiki mu Burundi bavuga iri tegeko rigamije guhonyanga Demokarasi yabonetse biyushye akuya.
Bavuga ko ibyakozwe igamije gufata ku gakanu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.
Gabriel Bnzawitonde, umukuru w’ishyaka APDR, yavuze ko ashingiye ku kuntu ubukungu bw’u Burundi bwifashe biteye isoni gutumbagiza amafaranga ku bifuza gushyira igihugu ku murongo.
Yagize ati “Tuzavugana n’andi mashyaka kugira ngo dusabe Inteko Ishingamategeko ntiyemeze iryo tegeko.”
Abanyepoliriki mu Burundi bashinja Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu kuba atarigize aha agaciro ibitekerezo by’amashyaka mu nama bagiranye ku mushinga w’iryo tegeko.