Agahinda k'umutoza wa Rayon Sports nyuma yo kumenya agiye gusimbuzwa undi mutoza

Agahinda k'umutoza wa Rayon Sports nyuma yo kumenya agiye gusimbuzwa undi mutoza

  • Mohamed Wade yababajwe no kuba agiye gusimbuzwa

Dec 14,2023

Umutoza wa Rayon Sports Mohamed Wade yatangaje amagambo arimo agahinda kenshi nyuma yo kumva ko iyi kipe igiye kumusimbuza umutoza ufite ibigwi biri hejuru.

Mohamed Wade wari umaze iminsi arimo gutoza ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho iyi kipe itandukanye na YAMEN Zelfani, biravugwa ko agiye kuguma ari umutoza wungirije ikipe ikazana undi ukomeye.

Mohamed Wade nyuma yo kumva ibi yatangaje amagambo akomeye avuga ko afite amasezerano ya Rayon Sports ibyo kuzana undi mutoza bitamureba ahubwo we areba ibyo mu kibuga gusa ibindi ni iby’ubuyobozi.

Yagize Ati “Ibyo mwabibaza ubuyobozi. Njyewe ndeba ibibera mu kibuga, reka mbisubiremo njye mfite amasezerano, uzaza, uwo bashaka njye ntabwo bindeba, njye mfite amasezerano yanjye kandi ndayubaha.”

Mohamed Wade yatoje Rayon Sports imikino 11 ya shampiyona, atsindamo 6 anganya 3 atsindwa 2. Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27 mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.