Umusore yanze umukobwa ngo ni mubi gusa nyuma y'imyaka ibiri bongeye guhura yarabaye ikizungerezi. Reba ibyabaye - AMAFOTO
Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera koko! Umusore yakatiye umukobwa amubwira ko ari mubi umukobwa aramutakambira cyane ariko umusore aranga none bongeye guhura nyuma y’imyaka 2.
Mu gihugu cya Ghana inkuru y’umusore wakatiye umukobwa amuhora ko ari mubi ikomeje gutanga isomo mu basore bose.
Muri 2021 nibwo umukobwa witwa Jennifer yatandukanye n’umusore bakundanaga, umusore yamuzizaga ko ari mubi ndetse ko adateye neza, ko agiye gukundana n’inshuti ye iteye neza kumurusha.
Uyu mukobwa yatakambiye cyane uyu musore gusa umusore aramutsembera avuga ko atakomeza gukundana n’umukobwa umeze nkawe.
Muri uwo mwaka nibwo iwabo w’umukobwa bimutse bajya mu kandi karere, ubwo umusore nawe yasigaye akundana n’inshuti y’uwo mukobwa.
Muri 2023 nibwo umukobwa yongeye kujya gusura inshuti ze yasize muri ya karitsiye babagamo, ubwo yagiye no gusura ya nshuti yamutwaye umukunzi cyane ko we nta nicyo bapfaga ndetse nawe yari yaratandukanye na wa musore.
Ubwo bari mu nzira bamuherekeje atashye bakubitanye na wa musore wamwanze ngo ni mubi!!! Umusore yaguye mu kantu atinya no kumusuhuza kubera ukuntu umukobwa asigaye asa n’uburyo ateye.
Guhera ubwo bagihura uwo musore yahise ashakisha nimero ye, yakomeje kujya amutesha umutwe amusaba ko basubirana ariko umukobwa nawe amubwira ko atakundana n’umusore nkawe, nibwakeye kabiri yahise amuboroka kuri telefone, ubu umusore ntakibasha kumuhamagara.
ESE IBI UYU MUKOBWA YAKOZE BIRAKWIYE? NI IYIHE NAMA ABASORE BAKWIYE GUKURAMO?