Uwicaga abakobwa amaze kubasambanya, yahawe igihano cyatumye abenshi bacika ururondogoro
Umusore witwa Musa Musasizi wo mu gihugu cya Uganda yahamijwe ibyaha byo kwica abantu batandatu barimo abakobwa batanu yishe abanje kubatereta abizeza urukundo bakanaryamana akatirwa igifungo cy'imyaka 105.
Uyu musore, yahimijwe ibyaha by’ubwicanyi bw’agashinyaguro n’Urukiko Rwisumbuye rwo muri Kampala muri Uganda.
Uretse kwica abo bantu urupfu rw’agashinyaguro, uyu musore yanatwikaga imirambo yabo nyuma yo kubivugana, kugira ngo asibanganye ibimenyetso. Uyu musore wemereye Urukiko ko koko aba bakobwa yabishe, yemeye ko yabanzaga agakundana na bo, akanabereka urukundo rudasanzwe, bamusura akabasambanya yarangiza agahita abica, ubundi imirambo yabo akayitwika.
Umunyamategeko wunganiraga uyu musore, yari yasabye Abacamanza kumugira impuhwe bagaca inkoni izamba bakamuha igihano cyoroheje, dore ko yavugaga ko umukiliya we yakuriye ku muhanda akaba mu buzima bubi ari byo byamuteye kugira umutima nk’uw’inyamaswa.
Urukiko rwo rwatangaje ko gukatira uyu musore igihano kirerekire cyo gufungwa imyaka 105, byakozwe mu rwego rwo kurinda abagore n’abakobwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo n’undi uteganya kumera nk’uyu musore, bimubere urugero.
Uyu musore witwa Musa, akatiwe n’Urukiko ahamijwe ibyaha bijya gusa n’ibikekwa ku Munyarwanda Kazungu Denis w’imyaka 34 watawe muri yombi muri Nzeri uyu mwaka, akekwaho kwica abantu 14 biganjemo abakobwa yajyanaga iwe ababeshya ko abakunda, akabasambanya ubundi akabivugana.