Inkuru y'urukundo rwa The Ben na Miss Pamella baraye bakoze ubukwe itera benshi amarangamutima
The Ben na Miss Pamella bakoze ubukwe
The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, The Ben yatanze inkwano mu muryango wa Pamella, mu muhango unogeye ijisho wabereye mu busitani bwa Jalia muri Kabuga mu Mujyi wa Kigali.
Ni ubusitani bwitaruye, bufite imbuga ngari, ku buryo bukodeshwa hafi Miliyoni 5 Frw ku munsi kugira ngo uhakorere ibirori. Hamaze kubera ibirori by’abakomeye!
The Ben yafashe igihe cyo kwitegura ubu bukwe, ku buryo yahisemo kubuherekeresha indirimbo ye nshya y’urukundo isohoka kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.
Ni cyo gihangano gishya agiye gushyira hanze nyuma y’imyaka ine yari ishize, abakunzi be bibaza irengero ry’inganzo ye.
Ni umwe mu banyamuziki babifatanya n’ubushabitsi bwo ku ruhande, biri mu mpamvu zagiye zituma adashyira hanze ibihangano.
Tariki ya 15 Ukuboza 2023, yabaye idasanzwe mu buzima bwe, kuko yemeranyije kubana n’inshuti ye y’igihe kirekire, yakunze kuva akiri muri Miss Rwanda-Ndavuga Uwicyeza Pamella!
The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y’urugo bagiye gushinga.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, avuga ko kuri uriya munsi, inseko n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by’urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.”
Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati “2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw’urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n’ibijojoba by’imvura bwanyibye roho. Inseko ye n’imyitwarire itangaje byasize ishusho y’umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.”
“Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w’icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n’ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).”
Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko ‘byatumye mukunda kurushaho’.
Uyu mukobwa yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati “Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.”
Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe ‘ntashobora kwibagirwa’. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza ati “Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze “Yego” n’ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza cyo kubaho”
The Ben na Pamella bavuga ko ari ibyishimo by’ubuziraherezo kuba bagiye gutera intambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore. Kandi Imana izabaherekeza mu birori by’abo by’agatangaza bari gutegura, byabanjirijwe n’urugendo rudasanzwe rw’urukundo rw’abo.
Bavuga ko bashima Imana n'bantu babashyigikira bari mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi bazishimira kubana na buri umwe ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo.