Udushya 10 Twagaragaye mu gusaba no gukwa Miss Uwicyeza Pamella

Udushya 10 Twagaragaye mu gusaba no gukwa Miss Uwicyeza Pamella

  • Udushya twaranze ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella

  • The Ben yasabye anakwa Pamella

  • Uko bukwe bwa The Ben na Pamella bwagenze

Dec 16,2023

Iwacumarket igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe bw’aba bombi, nyuma y’igihe kinini bwari bumaze butegerejwe na benshi.

1. Meddy ntiyabonetse mu bukwe

Umunyamuziki Ngabo Medard Jorbet [Meddy] ni umwe mu bantu bari bitezwe mu bukwe bwa The Ben na Pamella, ariko byageze mu mitona ya nyuma atabashije kuhagera.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Slowly’ yari aherutse kubwira Radio/Tv10 ko amaze iminsi mu biganiro na The Ben biganisha ku kuba yaza mu Rwanda akabasha gutaha ubukwe bwe, ariko siko byagenze.

Ntarirarenga! Kuko mugenzi we bakuranye mu buzima bugoye, ku wa 23 Ukuboza 2023 aribwo azakora ubukwe, ahamye isezerano rye imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Center- aha niho yitezwe.

2. Nta mukobwa watwaye ikamba rya Miss Rwanda witabiriye ubukwe

Uwicyeza Pamella ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane muri Miss Rwanda, ahanini biturutse ku miterere ye, amaso ye n’ibindi bishitura benshi.

Uyu mugore mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yabashije kuboneka mu bakobwa 20 bavuyemo umukobwa wambitswe ikamba.

Bwari ubwa mbere agerageje amahirwe. Muri Nzeri 2019, yabashije guserukira u Rwanda binyuze mu irushanwa rya Zuri African Queen yitwara neza.

Kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu marushanwa y’ubwiza, ahubwo yayobotse ibucuruzi bw’imyambaro binyuze mu iduka yise ‘Fly Mama’.

Mu bukwe bwe yaherekejwe n’abarimo Jordan Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2019 na Ricca Kabahenda wabaye Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage].

Ni mu gihe mu bakobwa bakiraga abantu (Protocol), harimo Mwiseneza Josiane ufite ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.

Aba bombi basanzwe ari inshuti magara. 

3. The Ben yagaragiwe n’abazwi kuri murandasi

The Ben yari yateguye imodoka ye yihariye ari kumwe na Parrain we Jimmy basanzwe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bombi bari mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Barbus’ isanzwe igura Miliyoni 700 Frw, igakodeshwa Miliyoni 1 Frw ku munsi.

The Ben kandi yari yateguye imodoka yarimo abasore b’ibyamamare n’abandi barimo nka Igor Mabano, K8 Kavuyo, Christopher, Andy Bumuntu n’abandi.

Bamuherekeje kugeza ubwo yatangaga inkwano mu muryango wa Uwicyeza Pamella, ari nako bagenda bamufasha gutaramana n’abakunzi be.

4. Basusurukijwe inshuro ebyiri n’Itorero Ibihame by’Imana

Itorero Ibihamye by’Imana rigizwe n’abahungu gusa b’Intore batanze ibyishimo bisendereye nyuma yo kwigaragaza mu byiciro bibiri.

Babanje kwigaragaza mbere y’uko Uwicyeza Pamella agera mu byicaro yari yateguriwe, bongera kubyina ubwo Pamella yamaraga gusangira The Ben.

Iri torero rizwi cyane muri iki gihe, ryifashishije indirimbo n’imbyino bya Kinyarwanda byakoze benshi ku mutima bishimira uko babasurukije. Ibihame by’Imana bari kwitegura gukora igitaramo cy’abo muri Mutarama.

Iri torero ryatangiye mu 2013. Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.

Ibihame by’Imana bamaze kubyina mu bitaramo bitandukanye nko muri Hobe Rwanda, igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cya Jules sentore n’ibindi bitaramo bitandukanye.

5. Umwana yambuwe ‘Microphone’

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wagerageza kuguyaguya Uwicyeza Pamella yifashije ibihozo yambuwe indangururamajwi n’umusangiza w’amagambo.

Uyu mwana yari amaze umwanya munini aririmba zimwe mu ndirimbo zamamaye mu Kinyarwanda, ubundi akanyuzamo agakoresha amagambo yo gutaka Pamella.

Amagambo yakoreshaga n’ijwi rye, byatumaga amarangamutima ya The Ben na Pamella azamuka, ariko ijambo rye ryarangiye nyuma y’uko ‘MC’ amwatse indangururamajwi yakoreshaga.

Amakuru avuga ko uyu mwana ari uwo mu muryango wa Pamella, ndetse amaze igihe agaragaza impano y’ubusizi.

6. Nta cyamamare mpuzamahanga kitabiriye ubukwe

Mbere na nyuma y’uko The Ben asohoye integuza y’ubukwe bwe, byaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ahanini bitewe n’uburyo ari umuhanzi Mukuru uhora ahazwe ijisho na benshi.

Ibi byakurikiwe no kuvuga ko kureba ubukwe bwe bizasaba kwishyura ibihumbi 50 Frw kuri website ye na Pamella, nyuma igiciro cyaje gukabanuka.

Amafoto ye bwite, amafoto ari kumwe na Pamella yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga buri wese atanga ibitekerezo uko abitekereza.

The Ben ariko ntiyasibye kuvuga ko ubukwe bwe buzitabirwa n’ibyamamare, ariko siko byagenze mu muhango wo gusaba no gukwa, kuko nta n’umwe wahagaragaye.

Birashoboka ko bazitabira ubukwe bwe tariki 23 Ukuboza 2023. Nta ‘Live’ y’ubukwe bwe yigeze ibaho, birashoboka hazarekanwe ubwo azakora kuri uriya munsi.

7. Umutekano wari wakajijwe mu buryo bwose

Mbere y’uko umunsi wo gusaba no gukwa ugera, abatumiwe bagiye bakira ubutumwa bugira buti “….. (amazina y’uwatumiwe), umuryango wa Pamella na The Ben banejejwe no kubibutsa umunsi w’ubukwe bw’abana babo tariki 15 Ukuboza 2023 saa munani zuzuye, Jalia Garden Rusororo.”

Munsi y’ubu butumwa hariho Code werekanaga, ubundi ugahabwa uburenganzira bwo kwinjira.

Buri wese winjiye mu bukwe yari yashyizwe kuri Liste, ndetse babanzaga kureba niba koko waranditswe, basanga utariho ugasaburiyo cyangwa se ugashaka ukundi winjira.

Hari Polisi ishinzwe umutekano mu nkengero z’ahabereye ubukwe, imbere hari abasore b’ibigango basanzwe bifashishwa mu kurinda umutekano mu bitaramo binyuranye.

8. Israel Mbonyi yaririmbiye abageni

Israel Mbonyi yubatse umubano ukomeye ku bahanzi baririmba indirimbo z’Isi; yari inshuti y’akadasohoka ya Nyakwigendera Yvan Buravan.

Uyu muhanzi witegura gukora igitaramo cye tariki 25 Ukuboza 2023, yari mu batashye ubukwe bwa The Ben ndetse yari yicaye mu ntebe z’inyuma ye.

Ubukwe bugana ku musozo, yasohotse hanze ajya gushaka abacuranzi ba gitari, ubundi ababwira indirimbo ashaka kuririmbira The Ben.

Uyu muramyi yaririmbye indirimbo ye yise ‘Hari Impamvu’, ndetse na ‘Karame’. Ageze ku ndirimbo ‘Nina Siri’, The Ben yamufashije kuyiririmba, abantu barizihirwa.

Israel Mbonyi kandi yasabye The Ben kumusanga mu ngamba, ubundi baririmbana indirimbo yamamaye mu buryo bukomeye ‘Ndaje’.

9. The Ben na Pamella bagiye ku ruhimbi

The Ben na Pamella bari bateguye amafunguro yihariye kuri buri wese, byaterwaga n’icyo washakaga kurya no kunywa.

Kandi byari byashyizwe ku meza anyuranye ku buryo byoroheraga buri wese bitewe n’uruhare yabaga anyuzemo.

Ariko kandi imbere y’aho hari ahantu hateretse ibisabo birimo amata- The Ben na Pamella bahageze, maze Pamella acunda amata ahereza The Ben arasoma ashira inyota.

Yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko urugo rw’abo ruzaba urugendwa, kandi bazatanga batunganirwe.

10.Massamba yinjiye Pamella asanganira na The Ben

Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore niwe waririmbye ubwo Uwicyeza Pamella yasanganiraga umukunzi we The Ben mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023.

Massamba yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze z’ibihozo aririmba Pamella asanganira umukunzi we The Ben.

Mu bukwe hagati, Massamba yasabye The Ben kwegera imbere bafatanya kubyina, ubundi anasaba Uwicyeza kumusanga mu ngamba bafatanya kubyina.

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjongera’ yahise afata indege yerekeza hanze y’u Rwanda, kuko hari ubundi bukwe yagombaga kuririmbamo.