Israel yakoze ikosa rikomeye yica abaturage bayo ubwo yarwanaga na Hamas

Israel yakoze ikosa rikomeye yica abaturage bayo ubwo yarwanaga na Hamas

  • Israel yishe abaturage bayo ibitiranyije na Hamas

  • Imirwano hagati ya Israel na Hamas irakomeje

Dec 16,2023

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe abaturage batatu ba kiriya gihugu, nyuma yo kwibeshya kikabitiranya n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas.

IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko aba bantu bari barafashwe bugwate na Hamas yabiciye mu gace ka Shejaiya.

Iti: "Mu gihe cy’imirwano yo muri Shejaiya, IDF yibeshye ingwate z’abanya-Israel mo umwanzi, birangira ibarasheho, ingwate ziricwa."

Abishwe na IDF barimo uwitwa Yotam Haim Hamas yari yarashimutiye mu gace ka Kibbutz Kfar Aza ku wa 7 Ukwakira.

Barimo kandi Samer Talalka wari watashimutiwe ahitwa Kibbutz Nir Am kuri iyo tariki.

Uwa gatatu amazina ye ntabwo yahise atangazwa.

Nyuma yo kuraswa IDF yatangaje ko imirambo yabo yahise ijyanwa muri Israel, ari na bwo byahise bimenyekana ko ari abaturage ba kiriya gihugu nyuma y’isuzuma.