Tshisekedi yifatiye ku gahanga Kenya yabereyemo inama ishinga ihuriro rirwanya Leta ya Congo

Tshisekedi yifatiye ku gahanga Kenya yabereyemo inama ishinga ihuriro rirwanya Leta ya Congo

  • Hashinzwe ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya Leta ya Congo

  • Alliance Fleuve Congo yiyunze na M23

Dec 16,2023

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yagaragaje ko itishimiye ko Kenya yemereye abayirwanya gukorera inama yo gushinga ihuriro ku butaka bwayo.

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 ni bwo umunyapolitiki Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo y’Amatora ya RDC, yashinze ihuriro Alliance Fleuve Congo [ AFC], rigamije kurwanya Perezida Tshisekedi.

Ni umuhango wabereye muri Serena Hotel, i Nairobi, witabirwa n’abarimo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa.

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, yamaganye ishingwa ry’uyu mutwe, anagaragaza ko yababajwe n’uko washingiwe “mu gihugu cy’inshuti”, ari cyo Kenya.

Muyaya yagize ati “Iki gikorwa kizagira ingaruka. Kenya itugomba ibisobanuro. Ni gute igihugu dukorana gishobora kwakira ibikorwa bigamije gutesha agaciro inzego zashyizweho?”

Nyuma y’ishingwa ry’uyu mutwe ryatangarijwe i Nairobi, Guverinoma ya RDC irateganya gufatira Kenya ingamba mu rwego rwa dipolomasi.

Atangaza ivuka ry’iri huriro ku mugaragaro, Corneille Nangaa, umukuru waryo yavuze ko amatora yo kuwa 20 uku kwezi kwa 12 ari nk’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Bemeje ko Félix Tshisekedi aramutse atowe nka Prezida, iryo huriro ritazamwemera ahubwo rizamurwanya.