RDC: Corneille Nangaa wahoze akuriye komisiyo y'amatora yavuze impavu yifatanyije na M23

RDC: Corneille Nangaa wahoze akuriye komisiyo y'amatora yavuze impavu yifatanyije na M23

Dec 17,2023

Umunyapolitiki wahoze akuriye Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC,Corneille Nangaa yatangaje ko yiteguye ko bazagarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,binyuze mu ihuriro yashinze.

Ubwo yari mu muhango wo kumurika ihuriro AFC, wabereye muri Serena Hotel i Nairobi muri Kenya, yatangaje ko rije gusubiza ibibazo by’Abanye-Congo birimo kugarura ubumwe n’agaciro kabo.

Yagize ati “Bigaragara ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwimitse ivanguramoko na ruswa, gusahura umutungo wa rubanda, amacakubiri, gukoresha inzego za Leta, gufunga, kwica…”

Nangaa yasobanuye ko ashingiye kuri ibi bibazo n’ibindi byinshi we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo gushinga ririya huriro.

Ati “Dushingiye ku kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bwarahisemo kwifashisha imbaraga zo hanze mu nzego z’umutekano zacu, bukifashisha intambara nk’urucuruzo, bugatesha agaciro ingabo za RDC ku nyungu z’abacanshuro b’abanyamahanga n’indi mitwe igamije inabi ikorera mu Burasirazuba, igateza impfu n’akababaro.”

Yakomeje ati “Dushingiye ku kuba ubutegetsi bwa RDC bwarakandagiye Itegeko Nshinga, amategeko ya Repubulika n’amasezerano mpuzamahanga yose no kuba ubutegetsi bushaka kwiba amatora, bugakora coup d’état y’amatora, duhamagaye imitwe yose ya politiki n’iya gisirikare ngo twunge ubumwe, duhuze imbaraga kugira ngo turandure mu buryo burambye imizi yateye amakimbirane ariho.

Umutwe wacu uzwi nka AFC. Ugizwe n’imitwe ya politiki, za sosiyete sivile, imitwe irinda abaturage, ingabo zo muri RDC, abahagarariye abaturage na diaspora. Ku bakunda igihugu bose bashaka impinduka, turabahamagaye ngo mudakerewe mutwiyungeho, dutabare igihugu cyacu, dushyireho imiyoborere yunze ubumwe, mu bumwe n’amahoro.”

Nangaa yatangaje ko imitwe ya politiki 17 yamaze kwiyunga kuri AFC. Harimo M23 imaze imyaka ibiri yubuye imirwano mu burasirazuba bwa RDC, nyuma yo gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi ubushake buke mu gukemura ibibazo abaturage bafite, by’umwihariko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.