Bizimana Djihad usanzwe ari Kapiteni w'Amavubi yahawe igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi muri Ukraine

Bizimana Djihad usanzwe ari Kapiteni w'Amavubi yahawe igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi muri Ukraine

Dec 17,2023

Ntibisanzwe! Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Bizimana Djihad yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi.

Umukinnyi ukomeye cyane w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akaba na kapiteni wayo Bizimana Djihad ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kryvbas FC yo mu gihugu cya Ukraine yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uku kwezi kwa 12 mu ikipe ye ya Kryvbas FC.

Bizimana Djihad akomeje guhesha ishema igihugu dore ko ari we munyarwanda w’ikipe y’igihugu ukina muri shampiyona ikomeye ku Isi ikindi kandi n’uko ikipe ya Djihad ariyo iyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine.