Burya The Ben afitiye ideni rikomeye Miss Pamella. Byose arabivuze
The Ben ahamya ko afite ideni rikomeye ryo kurinda Miss Pamella
The Ben yasabye anakwa Miss Pamella
The Ben avuze byinshi ku rukundo rwe na Miss Pamella
The Ben uherutse gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella, Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu makuru ya saa 19:00pm kuwa gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yavuze ko arimo ideni rikomeye afitiye umugore we Uwicyeza Pamella ndetse ashobora no kutazaryishura.
The Ben yagize ati: ”Pamella ni umukobwa wihariye, nkunda gutinda k’umutima we cyane afite umutima udasanzwe bituma numva nsabwa kuwurimda, uko kuwurinda niwo mwenda numva uzahora ubaho nshobora no kutazawishyura, ni ukuvuga ngo ndashaka kurinda umutima igihe kiteka rwose”.
Binyuze mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda The Ben yeruye avuga ko bishimisha kuba inshuti magara n’umuntu bikarangira mubaye umwe, aho yarashatse kuvuga ko byamushimishije kuba inshuti magara na Pamella bikarangira bakundanye ndetse bakaba bagiye kubana akaramata.
Yakomeje kandi ashima Mama wa Pamella nabo mu muryango we kubwo kubakira neza mu gihe bari mu muhango wo gusaba no gukwa. The Ben kandi yakomoje k’umwana waririmbye ibihozo bigatuma ababyeyi ba Pamella bagaragaza amarangamutima ndetse anashimira by’umwihariko abitabiriye ubukwe bwabo.
The Ben kandi yabajijwe niba na Pamella agiye kwerekeza mu muziki bitewe nuko umugore we yamufashije mu ndirimbo ye nshya yise “Ni forever” abihakana yivuye inyuma icyakora cyo avuga ko Pamella amutera umuhate ukomeye cyane ndetse ko ajya amusaba gukora indirimbo kugirango abantu batazagirango niwe wamubujije gukora.
Uyu muhanzi utajya asiba kugaragaza ko akunda umugore we Uwicyeza Pamella ndetse yamwimariyemo yasoje ikiganiro yagiranaga na Radiyo y’igihugu ashimangira ko akunda Pamella agira ati:”Ni forever”.