Bruce Melody ahishuye ko atakwamamaza indirimbo ya The Ben - IMPAMVU

Bruce Melody ahishuye ko atakwamamaza indirimbo ya The Ben - IMPAMVU

  • The Ben yasabye anakwa Miss Pamella

  • Bruce Melody yavuze ko atakwamamariza The Ben kuko nawe atajya abikora

  • The Ben yashyize hanze indirimbo yakoreye umugore we yitwa Ni Forever

Dec 17,2023

Umuhanzi Bruce Melodie uri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bitaramo no kwamamaza ‘When She’s Around’, yakoranye na Shaggy,yavuze ko atakwamamaza indirimbo ya The Ben kuko ngo nawe atamamaza indirimbo ze.

Uwitwa Semitego Muzafaru uzwi nka ddumba.a yakoze ikiganiro kigufi kuri Instagram, atumiramo Bruce Melodie.

Mu bibazo yamubajije, harimo n’impamvu atashyize indirimbo ya The Ben ku mbuga nkoranyambaga ze kandi abandi bahanzi babikoze.

Mu gusubiza, Bruce Melodie yavuze ko atari akazi ke kwamamaza indirimbo z’abahanzi bagenzi be.

Ati “Ni nde wababwiye ko namamaza indirimbo? None se we ajya anshyira ku mbuga ze (posting)? Iyi ndirimbo ni nziza ariko ntabwo ndi buyisangize abankurikira.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko nta mwanya afite wo kumenyekanisha indirimbo ya The Ben.

Ati “Uwo muco ntawo dufitanye twembi. The Ben yasohoye indirimbo nziza cyane ariko muri gahunda yo kwamamaza mfite ibintu byinshi, ku buryo iyo nta yirimo. Na we ayiyamamarize nkuko nanjye ndwana n’izanjye. Na we ntajya yamamaza izanjye.”

The Ben yaraye ashyize hanze indirimbo yitwa ’Ni Forever’yakoreye umugore we Uwicyeza Pamella baheruka gukora ubukwe.