Muyango witegura kurongorwa na Kimenyi Yves yakorewe ibirori byo gusezera ku Urungano [AMAFOTO]

Muyango witegura kurongorwa na Kimenyi Yves yakorewe ibirori byo gusezera ku Urungano [AMAFOTO]

Dec 18,2023

Uwase Muyango Claudine witegura ubukwe bwe na Kimenyi Yves, yakorewe ibirori bisezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’. Ibi birori byabaye ku mugoroba tariki 16 Ukuboza 2023.

Ari kumwe n’inshuti ze za hafi, Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa ku myaka yose ishize, uri umugore mwiza ntigeze ndota ko nzagira, simbasha kwihanganira uriya munsi ukomeye. Ndagukunda, umunsi mwiza.”

Ubukwe bwe na Kimenyi uzwi mu mupira w’amaguru, buteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, tariki 06 Mutarama 2024.

Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itatu Kimenyi yambitse Muyango impeta. Bamaranye imyaka itanu mu buryohe bw’urukundo, bakaba bafitanye umwana w’umuhungu babyaye muri Kanama 2021.

Uwase Muyango Claudine ukorera Isibo TV yamamaye nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019).