Ntakuryama: Rayon Sports yakoreye abakinnyi ikintu gitunguranye, FERWAFA itangaza igihe kugura abakinnyi bizasubukurirwa

Ntakuryama: Rayon Sports yakoreye abakinnyi ikintu gitunguranye, FERWAFA itangaza igihe kugura abakinnyi bizasubukurirwa

  • Rayon Sports Yakomeje Imyitozo Mu Gihe Abantu Bari Bazi Ko Abakinnyi Bagiye Mu Biruhuko Bisoza Umwaka

Dec 19,2023

Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda mu gihe bamwe mu bafana bari bazi ko abakinnyi bagiye mu kiruhuko.

Imyitozo yabereye kuri SKOL Stadium mu Nzove kuri uyu wa Mbere tariki 18 UKUBOZA 2023

Rayon Sports ivuga ko abakinnyi batakoze imyitozo ari

Aruna Musa MADJALIWA:

Akomeje kwivuza imvune y’agatsinsino yagize, ubu yatangiye Kinesitherapy n’imyitozo yoroheje muri Gym.

Isaac MITIMA:

Afite imvune yo mu ivi. Arimo kwitabwaho n’abaganga.

Musa ESENU, Joackiam OJERA na Charles BBAALE bahawe uruhushya nabo bazasubukura imyitozo vuba.

FERWAFA YATANGAJE IGIHE ISOKO RIZAFUNGURIRWA

FERWAFA ivuga ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi bo mu Rwanda rizafungurwa tariki ya 26/12/2023 risozwe tariki ya 27/1/2024.

Biravugwa ko APR FC izongeramo abakinnyi 4,barimo uwitwa Kategeya wo muri Mukura VS nubwo hari n’abandi benshi bavugwa.

Iyi APR FC yatangiye imyitozo uyu munsi yo kwitegura irushanwa izitabira muri Zanzibar rya Mapinduzi Cup.

Rutahizamu Amissi Cedric aravugwa muri Rayon Sports.

Saddick Sulley yavuye mu Bugesera ajya mu ikipe yo mu Burasirazuba ya Etoile de l’Est.