Mourinho yakinnye ku mubyima ikipe avuga ko yamubabaje kurusha izindi kuva yatoza
Mourinho avuga ko yababajwe bikomeye no kwirukanwa na Tottenham
Umutoza Jose Mourinho yongeye kugaragaza agahinda gakomeye yatewe no kwirukanwa na Tottenham aho yayise ikipe ifite ’“icyumba kitarimo igikombe na kimwe.”
Nyuma yo kumwirukana habura iminsi mike ngo ayitoze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao muri Mata 2021,Mourinho ntasiba kwibasira cyane Tottenham.
Uyu mutoza w’umunya Portugal yirukanwe muri iyi kipe yo mu majyaruguru ya London nyuma y’amezi 17 gusa ayitoza,habura iminsi mike ngo habe umukino wa nyuma i Wembley.
Mourinho yari yagejeje Spurs kuri uwo mukino ndetse yashakaga kuyihesha iki gikombe ariko nyuma yo kwirukanwa, yatsinzwe na Manchester City irimo gutozwa na Ryan Mason by’agateganyo.
Ibi byatumye ikomeza gutegereza kongera gutwara igikombe iheruka mu mwaka wa 2008.
Mourinho aracyafite urujijo ku mpamvu yatumye yirukanwa,agendeye ku mateka ye yo guhesha ibikombe amakipe yose yaciyemo.
Yabwiye Obi One Podcast ati: "Ibabaje cyane ni ikipe ifite icyumba kitarimo igikombe na kimwe yanyirukanye iminsi ibiri mbere yuko umukino wa nyuma uba.Tottenham imaze imyaka 50 idatsinda. Sinibuka ngo ni ryari.Nari nsigaje iminsi ibiri ngo nkine umukino wa nyuma,sinashoboye gukina umukino wa nyuma. Nicyo kibi cyane. ”
Yongeyeho ati: “Nari mfite gahunda ariko rimwe na rimwe ntibikunda. Ariko ukuri kugaragara nuko igihe cyose nagiye i Wembley hamwe na Chelsea natsinze."
Nagiyeyo hamwe na Man United inshuro eshatu, natsinze kabiri.Umuhigo rero wari mwiza.Ni stade n’ikibuga nitwaraho neza, kuko iyo ugiye muri iyi mikino minini ugomba gutuza, ntushobora kujya muri iyi mikino ngo wumve stade ari nini cyane.
Nari mfite ubunararibonye bwo kugerageza no gufasha ikipe ariko umukino wa nyuma wari uguhangana na Man City ku buryo naba ndi umuswa nonaha mvuze ko twari gutsinda. Ariko ibyumweru bike mbere y’aho, twayitsinze ibitego 2-0 kuri stade yacu, nuko ibyiyumvo byari byiza. ”
Mourinho yatwaye ibikombe byinshi muri FC Porto, Chelsea, Inter, Real Madrid, Manchester United na Roma,birimo Premier League eshatu,Champions League ebyiri n’ibindi.
Muri Tottenham niho yamaze igihe gito ndetse ni naho honyine atatwaye igikombe honyine ari nacyo kimubabaza cyane.