Ese ni ubuhanuzi busohoye? Papa Francis yakoze ikintu abantu batatekerezaga

Ese ni ubuhanuzi busohoye? Papa Francis yakoze ikintu abantu batatekerezaga

  • Abantu bose bumiwe! Papa Francis yemeye ishyingirwa ry’abahuje ibitsina

  • Kiriziya Gatolika yemeye ubutinganyi

  • Abatinganyi bagiye kujya bashyingiranwa muri Kiriziya Gatolika

Dec 19,2023

Kuri uyu  wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Umushumba wa kiliziya Gatorika,Papa Francis yemereye abapadiri  guha umugisha ababana bahuje ibitsina, ku mpinduka zikomeye mu nyigisho za Vatikani.

Ibi bibaye mu gihe ubusanzwe muri Kiiriziya Gatorika,ishyingirwa ryemewe ryari iry’umugabo n’umugore gusa, batemerega ishyingirwa ry’abahuje ibitsinda.

Mu Kwakira uyu mwaka Papa Francis yabaye nk’uca amarenga    aho yavugaga ko yumva abaryamana bahuje ibitsina bakwiye “kwemerwa imbere y’amategeko” no “kugira umuryango”.

Papa Francis yavugaga ko abaryamana bahuje ibitsina ari “ abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kugira umuryango. Nta n’umwe akwiye gutabwacyangwa ngo agirirwe nabi kubera icyo. Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ribaha uburenganzira bwo kubana. Bityo  bikaba barinzwe n’amategeko”.

Papa Francis yagiye akenshi anengwa na bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika kubera itegeko ryo muri 2021,ryasohowe n’ibiro bya Vatikani  bishinzwe imyemerere rivuga ko kiliziya itashyigikira ababana bahuje ibitsina”kubera ko Imana itaha umugisha igicumuro.”