Zari yahishuye icyatumye asiba amafoto y'umugabo we ku mbuga nkoranyambaga

Zari yahishuye icyatumye asiba amafoto y'umugabo we ku mbuga nkoranyambaga

Dec 19,2023

Umuherwekazi utuye muri Afurika y'Epfo ariko uvuka mu gihugu cya Uganda, Zari Hassan, yasobanuye impamvu yasibye amafoto ku mbuga nkoranyambaga y'umugabo we, Shakib Lutaaya.

Mu minsi mike ishize, abakurikira uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro ubwo bajyaga kubona bakabona asibye amafoto yose y'umugabo we ku mbuga nkoranyambaga ze. Bahise batangira gukeka ko muri uru rugo ibintu bitameze neza.

Nyuma y'ibyavuzwe byose byinshi, Zari yasobanuye ko mu rugo rwe ibintu ari umudendezo, avuga ko yateye intambwe yo gusiba ariya mafoto y'umugabo we mu buryo bwo gutandukanya ubuzima bwe bwite n'ibindi bikorwa bijyanye n'ubucuruzi akora (Zari).

Yagize ati: "Ndi guteganya ko imbuga nkoranyambaga zanjye ziba iz'ibikorwa bijyanye n'ubucuruzi, kurenza uko nzivangamo n'ubuzima bwanjye bwite. Ntabwo nshaka ko ubuzima bwanjye bwite bwivanga n'ibikorwa byange by'ubucuruzi kuko kuri ubu ndi ibintu byinshi; Umubyeyi, Umugore ndetse nkaba na rwiyemezamirimo. Rero ibijyanye n'ubucuruzi bwange nibyo bizajya bijya ku mbuga nkoranyambaga zange naho ubuzima bwange bwite burimo n'umugabo wange bugume ari ibanga".

Zari avuga ko ubu icyo ashyize imbere cyane ari ukubaka ubuzima bwe bw'ibanga kurenza uko abantu bajya bahora bamenye ikijya mbere mu buzima bwe, ahubwo bakajya babona ibyo we ashaka ko babona.

Mu kweze k'Ukwakira 2023, aba bombi bakoreye ubukwe mu gihugu cya Afurika y'Epfo mu buryo bwagizwe ubwiru kuko nta bintu birenze abantu babumenyeho. Iki gihe ibi birori byitabiriwe n'inshuti z'akadasohoka n'abagize umuryango ku mpande zombi barimo abana ba Zari.