Leta y'u Rwanda yagabanije umusoro ku mazu yo guturamo n'ay'Ubucuruzi
Amazu yo kubamo n'ayu'ubucuruzi yagabanyirijwe umusoro
Mu rwego rwo kuzamura ubukungu no korohereza abafite imitungo irimo amazu, guverinoma yatangaje igabanywa ry’imisoro ku mazu.
Ku cyumweru, tariki ya 17 Ukuboza, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, yatangaje aya mavugurura, ubwo yaganiraga na Televiziyo y’u Rwanda.
Amazu afite amagorofa atatu azishyura 0.25%, munsi ya 0.5% y’umusoro wari uriho. Abafite inzu z’amagorofa arenga atatu bazasoreshwa gusa 0.1%.
Mu rwego rw’imisoro ivuguruye, umusoro ku nzu ya kabiri yo guturamo wagabanutse kugera kuri 0.5% y’agaciro ifite ku isoko hamwe n’ikibanza. Ibi birerekana igabanuka rikabije kuva ku gipimo cyabanje cya 1%.
Igihari nuko inzu isanzwe ikomeza gusonerwa uyu musoro, nyirubwite akaba asabwa gusa umusoro w’ubutaka.
Iyi gahunda igizwe n’ingamba leta yihaye yo kuvugurura imisoro ikagabanuka cyane, kongera abatanga umusoro, n’ibindi.
Guverinoma irateganya kongera imisoro yinjira ikageza kuri 1% ya GDP mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26.
Abafite inyubako z’ubucuruzi na bo bafite amahirwe yo kugabanyirizwa imisoro, aho igipimo cyamanutse kiva kuri 0.5% kigera kuri 0.3% hagendewe ku gaciro umutungo ufite ku isoko n’ikibanza.