Ubanza barandoze kwambara ubusa munsengere! Jacky wamenyekanye cyane mu kwiyambika ubusa mu ruhame, yemeje ko yazinutswe iyo ngeso atazayisubira ukundi

Ubanza barandoze kwambara ubusa munsengere! Jacky wamenyekanye cyane mu kwiyambika ubusa mu ruhame, yemeje ko yazinutswe iyo ngeso atazayisubira ukundi

Dec 19,2023

Mu kiganiro cyatambukaga ku muyoboro wa Youtube uzwi nka XLarge, umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Jacky, yasabye imbabazi abanyarwanda bose muri rusange ku bikorwa yiyemereye ko bigayitse yakoze byo kwishyira ku karubanda yiyambitse ubusa, aho yakwirakwizaga amafoto ye yambaye ubusa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Uyu mukobwa utazuyaje gusaba imbabazi, yavuzeko mu mutima nama we yitekerejeho asanga akwiye gufata umwanzuro wo kubireka, ndetse anasaba abo byabangamiye muri rusange kutazakomeza kumubona mu buryo yagaragaragamo ahubwo abasaba kumufata nk'umwana wabo.

Jacky wanakemangaga ko bishoboka ko baba bari baranamuroze cyane ko atiyumvisha uko yabikoraga, cyane ngo ko n'iyo yaryamaga yumvaga yabyuka akajya mu muhanda yambaye ubusa, akaba yasabye buri wese waba ufite ifoto ye yambaye ubusa ko yayisiba, byibura akayisimbuza iyo azamubona yambaye.

Nubwo uyu mukobwa we ashimangira ko yamaze kwifatira umwanzuro, abamukurikiranira hafi bo bakomeje kwemeza ko ashobora kuba atavuye ku izima bitewe n'uko bari basanzwe bamuzi, bakabyita agatwiko yibereyemo.