Abantu bagize ikikango, nyuma y'uko abaturage bigabije inzu y'umuturanyi ku manywa y'ihangu n'amapiki bararimbagura

Abantu bagize ikikango, nyuma y'uko abaturage bigabije inzu y'umuturanyi ku manywa y'ihangu n'amapiki bararimbagura

Dec 20,2023

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza 2023, ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi abaturage bigabije igipangu cy’umuturage Nzeyimana Jean baragisenya, bikekwako ari abo mu muryango w'uwahoze ari nyir'iyo iyo mitungo bivugwako yaguzwe muri cyamunara ya GT Bank.

Birakekwa ko benewabo b’uwahoze ari nyiri ubwo butaka ari bo batanze amafaranga ngo hasenywe.

Hasanzwe hari amakimbirane hagati y’impande zombi, aho hari n’urubanza ruri mu rukiko.

Uwazanye abayedi barenga 10 ngo basenye uru rugo, ngo yababajwe nuko hari iwe nyuma hagatezwa cyamunara.

Ubuyobozi bw’aka karere n’inzego z’umutekano barasaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’urugomo.

Iki gipangu cyasenywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yahamirije IGIHE ko ibi bikorwa byakozwe ndetse ko hari n’abakekwaho kubigiramo uruhare batawe muri yombi.

Yagize ati “Kugeza ubu hari abantu batandatu bafashwe bakurikiranweho kuba babikoze, ubwo rero iperereza riracyakorwa kugira ngo hamenyekane impamvu babikoze”

“Ni ibikorwa bigayitse byakozwe ariko polisi irabikurikirana n’izindi nzego, ikigaragara haraza kumenyekana impamvu abantu bangana kuriya bafata igipangu kimwe muri byinshi biri aho bakagisenya.”

ACP Rutikanga yavuze ko ari uruzitiro rw’iki gipangu gusa basenye, ndetse ngo ababikoze bose ni abantu bakuru ku buryo bakurikiranwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye IGIHE ko bahise bajya aho iki gipangu cyasenywe bahumuriza abaturage ndetse babasaba kujya batangira amakuru ku gihe.

Ati “Twabasabye kujya batangira amakuru ku gihe kandi tunabashimira kuko twahise tubimenya bikiba ari na yo mpamvu yatumye tubasha gukurikirana abo bantu bagafatwa, ariko kandi tubasaba gukomeza kurangwa n’umuco mwiza udakwiye kubonekamo ibikorwa nk’ibi bigayitse.”

Meya Dr Nahayo yavuze ko uwasenyewe igipangu na we yahumurijwe asabwa gutanga ikirego ibindi bikazakurikiranwa mu minsi iri imbere.

Ingingo ya 182 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gusenya cyangwa konona inyubako zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byakozwe ku bushake, hakoreshejwe urutambi, ibisasu, intwaro cyangwa ikindi kintu giturika, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Iyo uko gusenya cyangwa konona ku bushake byateje urupfu, ariko nyir’ugukora icyaha atari agambiriye kwica, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20.

 

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi abaturage bigabije igipangu cy’umuturage Nzeyimana Jean baragisenya. Birakekwa ko benewabo b’uwahoze ari nyiri ubwo butaka ari bo batanze amafaranga ngo hasenywe.… pic.twitter.com/jZIDafeva8

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) December 19, 2023
Tags: