Raila Odinga yavuze ku muyobozi wo muri Kenya wibasiye U Rwanda na Perezida Kagame
Umuyobozi w’ihuriro rya Azimio La Umoja, Raila Odinga, yamaganye amagambo atavugwaho rumwe y’Umunyamabanga muri Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’imirimo rusange muri Kenya,Kipchumba Murkomen wumvikanye anenga imiyoborere y’u Rwanda.
Murkomen yavugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa mbere ko, Kenya idakwiye kugereranywa n’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere, avuga ko mu gihe Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi,u Rwanda ruyobozwa igitugu aho "ibyo Perezida avuze byose aba ari itegeko."
Ati "U Rwanda ntirumeze nka Kenya ... U Rwanda ruyobowe ku gitugu kandi hariya ibyo Perezida avuze byose aba ari itegeko. Buri cyemezo ufata muri iki gihugu, ugomba kukijyana mu Nteko Ishinga Amategeko, hanyuma rubanda bakakigiramo uruhare.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubuso bw’akarere ka Kajiado (kilometero kare 21.292,7) buruta ubw’u Rwanda (kilometero kare 26.338); amakuru ahabanye n’ukuri.
Mu ijambo rye, ku wa kabiri, Odinga yavuze ko aya magambo Murkomen yavuze adakwiriye, akomeza gushinja uyu muyobozi kuba yarakoresheje “amagambo yuzuyemo guhubuka kandi adatsura umubano” ku Rwanda.
Yagize ati: “Ejo, twatangije indi ntambara n’u Rwanda binyuze ku munyamabanga wa guverinoma wakoresheje imvugo yo guhubuka kandi idatsura umubano kuri uyu muturanyi w’inshuti wo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba.
Ibikorwa bya Leta na diplomasi bisaba ikinyabupfura gitandukanye kandi gikomeye kurusha amasaha ahenze, amakositimu n’inkoni zo kugendana. ”
Yongeyeho ati: “Imvugo mbi yakoreshejwe irwanya igihugu gikomeye ndetse n’abaturage b’inshuti bo mu Rwanda ntikwiriye.
U Rwanda rungana n’Ubusuwisi kandi mu byukuri ni runini kuruta Singapore. Ntabwo ubunini aribwo bukomeza ibihugu ahubwo n’icyerekezo n’ubuyobozi bwiza. Abavandimwe bacu bo mu Rwanda, turabasaba imbabazi ku byaha by’ubutegetsi bwasindishijwe n’imbaraga na ruswa. ”
Murkomen akimara kubona ko benshi bamurwanyije kubera amagambo yavuze,yemeje ko atibasiye u Rwanda, ahubwo ko yashimaga uburyo iki gihugu kiyobowemo aho Perezida afata icyemezo kigahita gikorwa nta gutinda.
Yavuze ko hari ibindi bihugu ku Isi bifite imiyoborere imeze nk’iy’u Rwanda, kandi yabifashije gutera imbere.