Leta y'u Rwanda yavuze ku gitero Tshisekedi aherutse kwigamba ko ashobora kugaba kuri Kigali yibereye i Goma
Tshisekedi yavuze ko yarasa i Kigali ari i Goma
Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rufite ibikenewe byose ngo rwirinde
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye ibitero byose byaturuka muri RDC kuko ngo rufite ibikoresho by’ubwirinzi bihagije.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Perezida Tshisekedi avuze ko afite ubushobozi bwo kurasa i Kigali mu Rwanda yibereye i Goma.
Bwana Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itabona drones zo gutwara amaraso ngo ibure intwaro zo kurasa n’ubwirinzi buhagije.
Mu kiganiro yahaye Primo Media Rwanda kuri You Tube,yagize ati "Ubuse ntaho amatora atazaba ejo? s’uko hafashwe se? Nose igishya kirimo niki. Ibyo ari kuvuga byarangije kuba, ntacyo yabikozeho. Ejo rero nibiba ngombwa bazamufatana n’undi mudugudu kuko n’uwo bafashe ntacyo yabikoze.
Ngo isasu rimwe nirivuga. Hashize imyaka ingahe havuga amasasu? kuki ejo hakwiyongeraho rimwe akaba aribwo ugira icyo ukora?
Nta gishya rero, niyo mpamvu tugomba kwitonda ariko mu muco nyarwanda ntabwo umuntu avuga ngo nawe uzamure ijwi, agutuke nawe umutuke. Niyo mpamvu dukwiye gusesengura tukibaza tuti ’ese ibi bintu ntiyaba abivuga kubera impamvu runaka?"
Umunyamakuru amubajije ku bwirinzi bw’u Rwanda nyuma y’amagambo avuga ku gutera u Rwanda ya Tshisekedi, Mukuralinda yagize ati "Nakubwira ko ubwirinzi butatangiye kubera ko Tshisekedi yavuze.
Wakwibukije abaturage se ibyagiye biba uko ingabo z’u Rwanda zaberetse uko zirinze umupaka w’u Rwanda n’ubusugire bw’iki gihugu. Kuki ibisasu byatewe mu Rwanda, hari abasirikare bagiye binjira, hari indege zaje gatatu, kuki bitakomeje? Ntabwo u Rwanda ruhubuka, nta n’ubwo rusakuza. U Rwanda rurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu."
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwubahiriza gahunda ya komisiyo ihuza ibihugu ndetse ko rutanga gasopo rukagira icyo rukora iyo byanze.
Agaruka ku magambo ya Tshisekedi,yagize ati "Ikintu cyashobora kurasa i Kigali ni Misile watereka i Goma cyangwa se ni drone. Igatumbagira, ikarasa i Kigali, igasubirayo.
Igisekeje nuko twebwe dufite drones zitwara n’amaraso. None se wagira drones zitwara amaraso, ntugire Daihatsu itwara ibirayi? Wagira drones zitwara amaraso ntugire izicunga umutekano? ntugire drones zirasa, ntugire ibihanura drones?
Ni ngombwa se kugira ngo abantu babimenye, kwirirwa umuntu abisakuza? Nibareke izo drones zizarase turebe uko u Rwanda ruzabigenza."
Alain Mukuralinda yavuze ko nta muntu ujya gushoza intambara ngo abanze avuze akamo avuga ko azarasa.
Ati "Ibyo Perezida wa RDC yaraye akoze, yarangije gutangaza intambara.we nk’umuntu uyoboye ubuyobozi nyubahirizategeko yarangije gutangiza intambara. Nongere mbisubiremo we yarangije gutangiza intambara, akumirwa n’itegekonshinga. Ati nzabanza mbaze abo nagombaga kubaza, ...hari amagambo umukuru w’igihugu atagomba kuvuga. Nta n’abajyanama agira bamubwira bati ’niba ushaka gutangiza intambara,nyabuneka ceceka ubanze ubivuge imbere y’inteko?
Ni ikibazo, umukuru w’igihugu atangiza intambara aziko adashobora kuyitangiza.Uwamwumvise wese,kuri we ari mu ntambara.Iyaba iyo nteko itari ihari aba yarashe."
Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yubaha Tshisekedi gusa u Rwanda rutagwa mu mutego wo gusubizanya nawe kuko hari uburyo ibintu bikorwamo.
Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwifuriza RDC amatora meza,ibarura rikazagenda neza,hagatsinda uwatowe ndetse ntihabe imvururu nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora.
Yakomeje ati "Hanyuma tukifuza ko uzatorwa wese,yagira noneho ubushake,kuko imyaka ibaye myinshi abantu basembera,abantu bahunga muri kano karere nta mahoro arimo....Tukifuza ko uwatorwa yaba Tshisekedi usubiyeho,yaba undi yakora ibishoboka byose yaba mu nzira y’ibiganiro,mu nzira y’amahoro iki kibazo kikarangira burundu kuko birashoboka kandi nta n’ikindi kizakirangiza,ntabwo ari intambara."